Abera b'i Musanze

Kuva Adamu yakora icyaha, abamukomokaho twese twahindutse abanyabaha, abanzi b'Imana batabasha kugira icyo bakora ngo bungwe nayo. maze Imana ishima gutanga umwana wayo, aza mu isi, yumvira Imana byuzuye, maze apfa ku musaraba kuko yishyizeho ibyaha byacu, arangije igihano azuka ku munsi wa gatatu ngo adutsindishirize, asubira mu ijuru aho yicaye iburyo bwa Data, ategereje kuzaza gutwara abo yacunguye.
ibyo nibyo byatumye umuntu wese wihannye akanga ibyaha bye maze akiringira umurimo wa Kristo, akizera ko ibyaha byamutandukanyaga n'Imana Kristo yabihaniwe byose ndetse akarangiza igihano akazuka, ubizeye, abarwaho gukiranuka akaba UWERA kubwo kubarwaho kwera kwa Kristo, ndetse akababarirwa ibyaha bye byose.

Abakolosayi1:21-22
21. Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,
22. none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa

ESE NIBYO WIZERA?