MONAKI TV

MONAKI NI IKI ? IGAMIJE IKI ?

BIKIRA MARIYA, 17/04/2023.

Monaki ni Umuryango twishingiye Njye n’umwana wanjye Yezu Kristu binyujijwe m’Ububasha bw’Imana Data ndetse no mu mugambi ukomeye w’Ijuru ryagambiriye kandi ryagezeho kugirango rigire abo rigira umwihariko bitarure Isi ndetse nab’Isi bibumbire hamwe muri uwo muryango urangwa ni ibikorwa bitaretsa by’isengesho amanywa n’ijoro kugirango babereho gukuza Imana umuremyi wa byose batakamba kandi basabira imbabazi isi yose mu kigwi cy’abarangaye ndetse no mu kigwi cy’abatemera Imana kugirango Isi ibashe kubohorwa kandi ibashe kuramirwa.

Monaki rero akaba ari umuryango wibumbiye hamwe m’urukundo rw’Imana kandi wemeye kuyoborwa n’ijwi kandi n’ijambo rivuye mu Ijuru bayobowe ni ijambo rya Nyagasani Yezu Kristu, Imana Data, abamalayika n’abatagatifu kugirango babafashe kurokora ndetse no gukiza Isi muri ubwo bwufungirane kandi muri ibyo bikorwa birangwa n’ituze.

Ubutumwa bwose : https://monaki.org/?p=151