IGIHECY'UBUNTU

Iyi channel iriho kugirango ivuge ubutumwa bwiza bw’ISEZERANO RISHYA, ari bwo butumwa buvuga ibya Kristo nk’ubwiru bwahishuwe. Tubwirwa nk’uko Imana ubwayo yihishuriye isi ibinyujije mu kwigira umuntu (Incarnation), gupfa no guhambwa, ndetse no kuzuka.(abaroma 1:1-4)

Intego nyamukuru ni ugukiza umuntu, binyuze mu guhindura imitekerereze yavukanye
y’urupfu e, agahabwaimyumvire mishya izana ubuzima bushya buva ku Mana(1abakorinto2:16). Ibyo ni byo byatumye Imana yigira umuntu inafata cg yakira isi n’imitekerereze y’icyaha, kugirango abantu babone uko babana na yo mu busabane.yisanishije na kamere y'icyaha(2abakorinto 5:21,abafiripi 2:6,2abakorinto 5:14 ), ibi kubimenya bitanga igisobanuro gishya kibohora imyumvire ishaje izana urupfu, hanyuma hakabaho kwakira imyumvire mishya mu bumana bwuzuye, buzana ubuzima butagira iherezo( ubugingo buhoraho)