Wisdom TV RutEmile
+250 788456695 - RUTAYISIRE Emile. Iyi ni yo nimero mwatubonaho mukaba mwanyuzaaho buri nkunga yose yaba ibitekerezo, inama ndetse n'ibifatika kuko turabikeneye ngo twubake umurimo unoze wo soko y'imitekerereze n'imikorere bizima.
Amarira y'urengana aratakira Imana, uwo bireba niyikiranure n'Uwiteka vuba na bwangu.
Senga unakore, kora unasenge nibitaba ibyo uracumba umwotsi, iyi si iragukaranga.
Ntitwashize twese kuko hari abo Imana yibikiye.
AGASOBANUYE GAKUBITA KUBWENGE ROCKY 2025 ( A man of a reason 6)
Nimusenge muve mu miteto, ibituma musenga birahari, ibitari byaza nabyo mubitegereze.
Ubuzima si akarima k'abantu, kunda kandi wubahe ubuzima ubwubahishe n'abandi.
Simoni yagutwaza umusaraba ariko Yesu ni we wenyine muwugeranaho.
Isi iri mu biganza by'abazi gusoma ibihe, ntimugatungurwe.
UBWIGENGE si ukuba ikigenge/ikigomeke, si no kurira ku kiziriko nk'ihene/ nk'imbwa.
N'ubwo ukuri gusharirira benshi ariko gukiza kurusha ikinyoma. Njye ni ko nahitamo, wowe se?
Bariye imitura barwara ubwangati none ingo zashize zisenyuka!! Abasenga musenge.
Iyo ubuze ubwenge ushiduka ayo wicayemo yageze mu kanwa!!!
Udutebo tuyora imyanda y'ahandi kandi tukazana iminuko y'ahandi, baduta hanze.
Ubitinyuka ute? Koko!! Urutoki mu jisho ry'Imana????
Ni igicuku cya nyuma kuri Farawo wawe, umuseke ntumusiga, ejo ntuzongera kumubona ukundi.
N'iyo habaho intambara, napfa ndwana aho kwicwa n'amarira no gupfukamira umwanzi.
Dore uburinzi nyabwo, va ku mbwa no ku bazamu, imbwa bubwa n'ibyisanisha na zo.
Ndabivuze munyange cyangwa munkunde: mucurika ibintu namwe bibacurika.
Ubwenge buke butuma umuntu atema ishami aryicayeho cyangwa atera ibuye aho...
Hirya y'ibimana haba IMANA, uzashegera kuva mu buzima bwawe uzamutegere iyihuse kandi ya kure.
Wicumuzwa n'igitebo cy'ibijumba, mbere y'ibyiza hajya habanza inzara no kunyagirwa.
Iyo utinze mu binuka unuka nkabyo, ikirayi kiboze kiboza ibizima.
Ca agasuzuguro k'izo nyangabirama, koresha ubutware wahawe.
Uyu ni we njye. Ikindi ndashimira abansabye ko nabibwira tukaganira banzi. Ndabakunda.
Eliya we unanijwe n'iki? Ahabu na Yezabeli baguteye ubwoba mbarusha imbaraga.
Abanyembaraga bafatanye mu mashati, baragukeneye ngo ubakiranure. Ntuze imbokoboko!!!!