Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Amazina y'Interahamwe ruharwa zo mu Mujyi wa Kigali

Автор: Intsinzi TV

Загружено: 2021-05-22

Просмотров: 43161

Описание:

AMAZINA Y’INTERAHAMWE Z’AMAZE ABATUTSI MU MUJYI WA KIGALI

Umujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962.ni kamwe mu duce two mu Rwanda twagaragayemo ibikorwa by’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside kurusha ahandi.aha muri iki Kigali ibi byaterwaga n’impamvu nyinshi uretse kuba ariho hari ikicaro cy’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi ntagereranywa hari hanatuye abaturage benshi ugereranije n’ahandi mu Rwanda .kenshi rero kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibikorwa byinshi byangiza umutekano byibasiraga abatutsi bibatera ubwoba ko bazicwa ;byinshi muri ibi bikorwa byakorwaga n’interahamwe n’impuzamugambi. Byatangiye bikorwa mu bisa n’imyitozo mu bihe by’igeragezwa rya Jenoside ariko mu mwka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi noneho Interahamwe zabikoranye ubugome bwinshi mu gutsemba abatutsi. Aha rero muri Kigali hari interahamwe nyinshi zamenyekanye niyo mpamvu mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka kuri amwe mu mazina y’interahamwe yagaragaye cyane mu bikorwa byo kubuza amahoro abatutsi mu Mujyi wa Kigali zikaba ari nazo zagaragaye mu bikorwa byo gutsemba abatutsi muri Jenoside.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE.Uwakiguteguriye ni BIZIMANA Chrisitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
Kugirango ubashe kumva neza ibijyanye interahamwe zamaze abatutsi mu mujyi wa Kigali nkuko ingingo yacu muri iki kiganiro ibivuga bigusaba kureba neza witonze uko ubuyobozi bw’Interahamwe mu mujyi wa Kigali bwari buteye ndetse nuburyo zakoraga bituma uhita umenya neza uko ibikorwa byazo byabaga biteye nuko byakorwa.
Umujyi wa Kigali icyo gihe wari Perefegitura y’umujyi wa Kigali aho kuva mu 1990 yayoborwaga na Colonel RENZAHO Tharcisse.
Ubuyobozi bw’interahamwe mu mujyi wa Kigali bwari bwubatse neza aho Perezida w’interahamwe mu mujyi wa Kigali yari TURATSINZE Aboubacar.uyu TURATSINZE Aboubacar yanamenyekanye ku izina rya Jean Pierre.
Yari yungirijwe na Visi Perezida wa mbere witwa TWAHIRWA Seraphin akaba yarakoraga muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’ingufu (MINITRAPE).
Uwari Visi perezida wa Kabiri yari NGIRABATWARE Aloys wakoraga mu isosiyete ya Leta ya SONARWA.
Uwari Umunyamabanga yari UWIZEYE Epimaque wakoraga mu ishami ry’umuryango wabibumbye ryita Kubuhinzi PNUD.
Uwari Umubitsi w’interahamwe yitwaga MUHOZI.Uyu kandi byavugwagako yari mubyara waPerezida HABYARIMANA.ikindi ni uko MUHOZI yari umuyobozi w’akabari kitwaga Tam Tam kabaga I Nyamirambo.
Mu makuru yatanzwe na Bemeriki Valerie wari umunyamakuru wa RTLM yagaragajeko TURATSINZE Aboubacar yari inshuti ikomeye ya Matayo NGIRUMPATSE ngo akaba yari yaramuhaye imodoka ya Suzuki Samorai yagendagamo akora akazi ke k’ubukangurambaga bwo kwigisha Ingengabitekerezo ya Jenoside.kandi Lisansi yiyi modoka ya Aboubacar yatangwaga n’Ubunyamabanga bukuru bwa MRND.
Ikindi Valerie BEMERIKI yavuze kuri ABOUBACAR ngo nuko NGIRUMPATSE yari yarafashije TURATSINZE kubona inguzanyo muri BCR.ni igikorwa cyakozwe na NKEZABERA Epherem na MVUYEKURE Claver bombi bari abakozi bakuru ba BCR bakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi.
Kandi TURATSINZE Aboubacar afatanije n’Uwitwaga Paulin murumuna wa NGIRABATWARE Aloys na SEBATWARE wari umukuru w’interahamwe zarindaga abayobozi bakuru ba MRND ni bamwe mu bari bashinzwe ikwirakwiza ry’Intwaro mu gihugu zohererezwa abakuru b’interahamwe mu zindi Perefegitura.

#IntsinziTV #Interahamwe #KajugaRobert

Amazina y'Interahamwe ruharwa zo mu Mujyi wa Kigali

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

IKI GITONDO LE 15|12|2025 AMATO Y'IGISIRIKARE CY'UBURUNDI NA CONGO YINJIYE TANGANYIKA, M23 BAYITEZE

IKI GITONDO LE 15|12|2025 AMATO Y'IGISIRIKARE CY'UBURUNDI NA CONGO YINJIYE TANGANYIKA, M23 BAYITEZE

Ubuhamya bwa Mutanguha Fredy ushima uko Inkotanyi zamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuhamya bwa Mutanguha Fredy ushima uko Inkotanyi zamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi

IMYITOZO Y’INTERAHAMWE NO GUSHINGA ISHYAKA RYA CDR (IMPUZAMUGAMBI)| UW’1992 WABAYE INDYANKURYE

IMYITOZO Y’INTERAHAMWE NO GUSHINGA ISHYAKA RYA CDR (IMPUZAMUGAMBI)| UW’1992 WABAYE INDYANKURYE

Inkuru y'ingabo za Habyarimana zambura amakariso n’amasengeri abasirikare ba MINUAR mu 1994

Inkuru y'ingabo za Habyarimana zambura amakariso n’amasengeri abasirikare ba MINUAR mu 1994

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete muri Gicumbi | #Kwibuka31

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete muri Gicumbi | #Kwibuka31

Uko Niyitegeka yarwanye ku Batutsi 104 Jenoside itangiye, kugeza abagejeje mu maboko y'Inkotanyi

Uko Niyitegeka yarwanye ku Batutsi 104 Jenoside itangiye, kugeza abagejeje mu maboko y'Inkotanyi

NINJYE WARASHE IKOMPORA YATUMYE KIGALI IFATWA/ NARWANYE MU BIRUNGA/ IKIGANIRO NA Rtd Capt.KASAVUBU

NINJYE WARASHE IKOMPORA YATUMYE KIGALI IFATWA/ NARWANYE MU BIRUNGA/ IKIGANIRO NA Rtd Capt.KASAVUBU

Mukangamije YATAMAJE umugororwa wasambanyije abakecuru muri Jenoside akaba atabisabira imbabazi

Mukangamije YATAMAJE umugororwa wasambanyije abakecuru muri Jenoside akaba atabisabira imbabazi

Umutwe w’Interahamwe mu Rwanda waje ute?

Umutwe w’Interahamwe mu Rwanda waje ute?

UMUSIRIKARE UKOMEYE BYAKEKWAGA KO YAPFUYE YIBERA MU BUFARANSA | UMUNYARWANDA WARI UKURIYE UBUTASI

UMUSIRIKARE UKOMEYE BYAKEKWAGA KO YAPFUYE YIBERA MU BUFARANSA | UMUNYARWANDA WARI UKURIYE UBUTASI

Kuya 04/07/1994 Kigali ifatwa byari byifashe gute? Abari mu ngabo FAR na APR baradusobanurira.

Kuya 04/07/1994 Kigali ifatwa byari byifashe gute? Abari mu ngabo FAR na APR baradusobanurira.

HITIMANA:

HITIMANA: "Nta JENOSIDE nakoze. Ifoto iri mu RWIBUTSO iransebya. Perezida KAGAME ni we wandenganura"

АВИЦЕННА БИЛ ТРЕВОГУ! 4 ФРУКТА - ЯД ПОСЛЕ 60! ВЫ БРОСИТЕ ИХ ЕСТЬ!

АВИЦЕННА БИЛ ТРЕВОГУ! 4 ФРУКТА - ЯД ПОСЛЕ 60! ВЫ БРОСИТЕ ИХ ЕСТЬ!

Kwibuka 31: Ububiligi Bumaze Imyaka 109 Busenya u Rwanda Kuva Bwarukoroniza

Kwibuka 31: Ububiligi Bumaze Imyaka 109 Busenya u Rwanda Kuva Bwarukoroniza

“Pasiteri NTAKIRUTIMANA atuyoboye twagiye kwica Abatutsi “

“Pasiteri NTAKIRUTIMANA atuyoboye twagiye kwica Abatutsi “

Ubuhamya bwa Kayitare Leon Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare

Ubuhamya bwa Kayitare Leon Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare

Video yasekeje Maj Gen Paul KAGAME kubera Abasirikare be barimo babyina kinyarwanda

Video yasekeje Maj Gen Paul KAGAME kubera Abasirikare be barimo babyina kinyarwanda

ГОРЬКАЯ ПРАВДА О МАГОМАЕВЕ! ДОЧЬ ВПЕРВЫЕ РАССКАЗАЛА ВСЁ

ГОРЬКАЯ ПРАВДА О МАГОМАЕВЕ! ДОЧЬ ВПЕРВЫЕ РАССКАЗАЛА ВСЁ

Uwarindaga Kagame arahamya uruhare rwa FPR Interahamwe muri Jenoside||Kagame, Kabarebe, na Kayonga

Uwarindaga Kagame arahamya uruhare rwa FPR Interahamwe muri Jenoside||Kagame, Kabarebe, na Kayonga

UMUNSI ROBERT KAJUGA ASHINGA IKINYAMAKURU INTERAHAMWE|CDR YO YAJE ITE? UBWIRU BW'UBWICANYI 02

UMUNSI ROBERT KAJUGA ASHINGA IKINYAMAKURU INTERAHAMWE|CDR YO YAJE ITE? UBWIRU BW'UBWICANYI 02

© 2025 dtub. Все права защищены.

  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности

Контакты для правообладателей: [email protected]