Bamwe bati u Rwanda rwaramurekuye ngo asubire muri M23 || Gen Laurent NKUNDA ni muntu ki?
Автор: Intsinzi TV
Загружено: 23 апр. 2025 г.
Просмотров: 67 225 просмотров
Konti ya Perezidanse y’u Rwanda ya X, tariki 19/06/2012 baranditse bati:
U Rwanda rwafashe inshingano yo gufunga Gen Laurent Nkunda kugira ngo haboneke amahoro muri Congo y’uburasirazuba, gusa ayo mahoro ntiyigeze aboneka.”
Gen Laurent Nkunda Ubundi yafunzwe n’u Rwanda bigenze bite ?
Ese Impamvu yari yatumye u Rwanda rumufunga yaba yararangiye ngo rumufungure yisubirire iwabo muri CONGO Kinshasa ndetse ahite ajya mu mutwe yahoze ayobora wa M23 ?
Ese iri Peti rya General w’inyenyeri 4 ku ntugu yarikuye hehe ? Ni Ipeti ryemewe n’Isi yose cg ni ya mapeti bita aya kinyeshyamba?
Ubundi Gen Nkunda Ni we washinze anayobora umutwe wa CNDP : « Congrès National pour la défense du Peuple »
Yashyizwe ku rutonde rw’indwanyi zikomeye mu nyeshyamba mu kenyajana cya 21
Nk’umusirikare uzi urugamba kandi akamenya gukubita ahababaza umwanzi
Umujenerali wazonze Joseph Kabila akemera imishyikirano
Uwavuzweho gushaka gushinga Leta ya Kivu hakaburaho gato
Umusirikare ukomeye umunyapolitike n’umuvugabutumwa icyarimwe
Ni we wavuze ko uko byagenda kose uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda by’umwihariko abatutsi bugomba kugerwaho yaba ariho cyangwa atakiriho.
Ese mu by’ukuri Kuva Gen Nkunda avutse kugeza aka kanya ni ibiki byamuranze?
Yize he? yiga iki?Ese afite umugore n’abana? Ese ko yinjiriye igisirikare mu Nkotanyi mu 1993 yaje yaje gusubira iwabo muri Rep ya Demo ya Kongo ryari?
Uyu mugabo umaze iminsi agarukwaho mu bitanagazamakuru ko ngo yaba ari mu asubira mu Nyeshyamba za M23 zibarizwa mu ihuriro rya AFC/M23, ni ibiki byihariye ku buzima bwe?
Ese aramutse ageze muri M23 hagati ye na Generali Majolo Makenga ni nde wayobora ingabo kdi Gen Laurent Nkunda ari we ufite ipeti ryo hejuru y’irya Makenga?
Twifashishije inyandiko zitandukanye zirimo britannica,wikipedia,igihe.com ,Al Jazeer,..tugiye kugaruka kuri byinshi byaranze Gen Laurent Nkunda
Iyi ni intsinzi tv njye ndi Isaac NEZA
=====
Ni umugabo mureremure w’imibiri yombi yiganjemo inzobe. Ubundi amazina ye ni NKUNDAmihigo LAURENT.
Gen Laurent Nkunda yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.
Umugore wa Gen Laurent Nkunda ni Elisabeth Maheshe babyaranye abana batandatu.
Gen Laurent Nkunda azi kuvuga neza indimi 6 icyongereza ,igifaransa,igiswayire, ikinyarwanda,,ilingala n’ikindandi.
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ibohoye igihugu mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Nyuma Gen Nkunda yaje kwiyomora ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yigumira mu mashyamba yo muri teritwari ya Masisi, aho yashyizeho ubutegetsi bwihariye bwo kuyobora utwo duce, abushyiriraho n’urwego rwa Politiki yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).
General Laurent Nkunda yavugaga ko yakiriye agakiza kandi n’abandi bakibahamya abamuzi ngo bakunze kumubona yamabaye agapesi kanditseho ngo "Rebels for Christ" uyu mugabo wizerera mu idini ry’Abadiventi b’umunsi wa karindwi.
Yagiye agaragara kenshi abwiriza ijambo ry’Imana nk’abandi bavugabutumwa bose.
Mu mwaka wa 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.
Ibi byose ariko, Gen Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ubu rero Imyaka imaze kurenga 13 Gen. Laurent Nkunda, wayoboraga umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDP) atawe muri yombi ubwo yagerageza kwinjira mu Rwanda anyuze mu Karere ka Rubavu.

Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: