Volume 11 Indirimbo zo Guhimbaza Imana, Nk'uko zikurikirana 85 - 118 by Cantate Domino SDA Choir
Автор: Cantate Domino SDA Kigali - Rwanda
Загружено: 2025-06-06
Просмотров: 59048
Izi ni indirimbo 34 zigize umuzingo w'amajwi wa 11 wa Cantate Domino SDA Choir, nk'uko zikurikirana, kuva ku ya 85 kugeza ku ya 118, nk'uko ziri mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana, cy'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda.
Kanda ku gihe kijyanye n'indirimbo ushaka kumva, uhite uyigeraho:
0:00 - Intro
0:04 - Nsingiz’ Imana Rurema (85)
2:13 - Muramy’ Umwami (86)
4:30 - Data Tuj’ Ah’ Uri (87)
7:52 - Ntumpiteho Mukiza We! (88)
11:06 - Gihe Cyiza Cyo Gusenga (89)
14:32 - Imins’ Itandat’ Ishize (90)
15:54 - Wicogora Mur’ Iki Gihe (91)
19:22 - Wibuk’ Isabato (92)
22:17 - N’ Umunsi Wera Wo Kuruhuka (93)
24:37 - Nkunda Guterana Kw’ Isabato (94)
26:54 - Dukoze Gatandatu (95)
29:11 - Nshim’ Isabato Yera (96)
30:45 - Twumvis’ Inkuru Nziza (97)
33:15 - Ndagushaka Mukiza We (98)
36:14 - Iyo Nibuts’ Umusarab’ Utangaza (99)
39:12 - Nta Nshuti Nziza Nka Yesu (100)
42:38 - Yesu Araguhamagara None (101)
46:25 - Hanze Har’ Umushyitsi (102)
49:38 - Ubyarw’ Ubwa Kabiri (103)
52:21 - Mucunguzi Wanjye (104)
55:41 - Ashobora Gukiza (105)
59:38 - Twubake Ku Rutare Rw’ Iteka (106)
1:02:10 - Menyesh’ Ibya Yesu Byose (107)
1:05:49 - Yes’ Umwungeri Mwiza (108)
1:08:56 - Naratuwe Mu Gipimo (109)
1:11:26 - Wumv’ Amagambo Y’ Umukiza (110)
1:13:39 - Nta Nshuti Nziz’ Ihwanye Na Yesu (111)
1:17:30 - Kurabukw’ Umusaraba Wawe (112)
1:20:12 - Yesu Araguhamagaran’ Ituza (113)
1:23:52 - Har’ Irembo Ryuguruye (114)
1:27:18 - Umukiz’ Ageze Hafi (115)
1:30:49 - Nta Cyo Wasigiye Yesu? (116)
1:33:49 - Mwami Ndumv’ Ijwi Ryawe (117)
1:36:41 - Ndumv’ Umukiz’ Ambwira (118)
Cantate Domino SDA Choir Kigali–Rwanda ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi bo mu Itorero ry'Abadiventisite b'umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iri tsinda ryagiyeho biturutse ku cyifuzo cy’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Iryo tsinda rikora umurimo wo kuririmba indirimbo z'iryo torero ry’Imana nk'uko zanditse mu manota yazo mu gitabo cy'indirimbo zo Guhimbaza Imana.
Intego ya Cantate Domino SDA Choir Kigali – Rwanda ni ugushyira mu majwi indirimbo zo mu gitabo cyo Guhimbaza Imana cy’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda no kuzishyira ku ma CD (audio) ikanazikorera amashusho (Visuel), zigafasha abizera b’ Itorero n’abandi bakunda izi ndirimbo mu kuziririmba bubahiriza amanota yazo, ku buryo bwubahiriza amajwi ane azigize
Nk'uko twabisabwe n'abakunzi bacu, tugiye kujya tubagezaho imizingo y'indirimbo z'amajwi tumaze gukora duhereye ku muzingo wa mbere (vol1), kugira ngo abazikeneye muzibone ku buryo buboroheye.
Mbese ukeneye gukomeza kudushyigikira muri uyu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana? Ibitekerezo byanyu tubiha agaciro cyane! Twandikire kuri [email protected]
Dufatanye Guhimbaza Imana tukiri mw'isi, tunitegura kuzafatanya mu kuyihimbaza turi mw'ijuru. Imana ibigushoboze!
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: