Imigisha By Emmaus Choir Official Music Video HD 2025[Musanze SDA]
Автор: Emmaus Choir kinigi SDA musanze
Загружено: 2025-12-31
Просмотров: 1106
Turabasuhuje mu izina rya Yesu Imana ibahe UImugisha.
Ibyiza Uwiteka yangiriye ndabimwitura iki? (Zaburi 116:12). Fatanya na Chorale Emmaus Gushimira Imana kuko ntacyo twabona cyo kwitura Uwiteka.
• Imigisha By Emmaus Choir Official Music Vi...
Credits:
Writer & Composer : Dufatanye Emmanuel
Instrumental: N. Evariste
Audio Producer : Hertage Studio
Video Director : Obed Ishimwe
Video Editor : HiT Brown
Imigisha Lyrics
I. Mbese ujya ufata umwanya uri wenyine umutima ugatekereza? Tekereza buri kintu cyose IMANA ijya igukorera mbese ujya wibuka imigisha yose IMANA iguha? Tekereza kuri uyu mwuka duhumeka buri musi ibuka amagambo wavuze uhiga n'umuhigo uti: Mana yanjye ubikoze niwowe uzi uko wahize none ko wirengagije uwo muhigo wahize Kandi warawuhize nta muntu ubigutegetse tyo bitekereze ibuka imigisha wahawe.
Chorus: Nkwituriki Mukiza ngo nishure ibyiza unkorera, Oya ntacyo nabona ibyo ntunze byose ni ibyawe si amafaranga ukeneye ibyo mu isi byose ni ibyawe nguhaye uyu mutima ndakwihaye mwami nyakira.
II. Twasezeranye ko tuzagukorera igihe cyose tukiriho ibyo tubivuga hari ibyifuzo twari tuzanye maze dusubijwe twibagirwa imirimo wakoze hehe no gutekereza uko twasabaga tubabaye ibuka uko wasenze usaba IMANA kuguha umwana nawe ibuka uko wasenze usaba IMANA kuguha akazi buri wese burya hari icyo IMANA yamukoreye abatakiriho mbwira niba hari icyo ubarusha uko umeze kose hari abifuza kumera nkawe.
III. Twe kuba nka HEZEKIYA wa mwami w'Abayuda muri bya bihe
yari arwaye Kandi akabwirwa neza ko agiye gupfa IMANA imwongereye igihe cyo kubaho aragoma ntiyigeze yibuka uko yayitakambiye ababaye ntibidukwiriye kotwacirirwa uyu mugani abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi Kandi IMANA yacu nukuri ntacyo itadukorera Kandi burya iraduha kuko ntabwo tugura nayo turasabwa gusa kuyiramya ni'byacu byose.
End
#ambassadorsforchrist #vestineanddorcas #gospelmusic #rwandagospel
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: