IFUNGWA RYA Mme VICTOIRE INGABIRE MU GUSEKURANYA UBURAYI NA KIGALI
Автор: Radio Urumuri
Загружено: 2025-09-14
Просмотров: 877
Bavandimwe duhurira kuri Bwakeye tv no kuri Radiyo Urumuri,
Uyu munsi turibanda ku Nteko y'Uburayi n'icyemezo yafatiye ikibazo cya Mme V.Ingabire, tugihuza n'ibyavuzwe cyangwa bikandikwa n'inzego z'u Rwanda. Ikigambiriwe aha, ni ukwerekana ko Mme Victoire Ingabire adafungiye ibyaha yakoze, ko ahubwo afunzwe n'ubushake bwa politiki ya Kagame. Bikaba rero bigaragara ko ubutegetsi bw'u Rwanda butiteguye gukurikiza no kwemera umwanzuro, cyangwa imyanzuro yavuye mu Nteko y'Uburayi.
Gusa ibi biragaragaza neza uko ubutegetsi bwa Kagame bukwiye gufatwa n'amahanga, aya akaba yareba izindi ngamba zafatwa. Muri zo, harimo gukomatanyiriza iki gihugu, cyamara kunegekara, kigakunda kikareka abaturage bakigenga, bagakora ibyo amategeko abemerera, birimo no kuvuga icyo umuntu ashatse.
Turaza kugira n'icyo tuvuga ku ruzinduko rwa Kagame muri Qatar, iki gihugu cyabuze icyo kiruvugaho. Turaza kwerekana ko rutagamije umubano na Qatar, ko ahubwo Kagame yagiye kwiga uko Qatar yamufasha kuzahinguka imbere ya Trump umaze kwemeza ko aba baperezida babiri, na Tshisekedi, bategerejwe i Washington mu minsi ya vuba. Nyuma y'amagambo Kagame yavuze, atuka abanyamerika; nyuma y'uko Trump bamuhaye iyo videwo; abantu baratekereza uko Trump azakira Kagame, nk'umuntu utajya aryamira ibyo yiyumvamo.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: