Mirenge ku Ntenyo: Uko yatunze arenga miliyaridi 3 FRW. Niwe mukire wambere mu mateka y'u Rwanda.
Автор: Ikinyarwanda n'Umuco Nyarwanda
Загружено: 2024-03-05
Просмотров: 7037
Mirenge wo ku Ntenyo ni umuntu wabayeho mu mateka si umugani cg inkuru mpimbano. Yavutse mu kinyejana cya 19 ahagana mu 1816 ku ngoma y’umwami Yuhi IV Gahindiro na Mutara I Rwogera bategetse u Rwanda muri iyo myaka. Uyu mugabo wanditse amateka akomeye nk’umutunzi watambutse kure abandi akanahuzwa n’igisobanuro cyo gutunga byinshi cyane no gukira ubwabyo yakomokaga ahitwa Rwankeri mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru. Amaze gukura, yimukiye ku Ntenyo muri Ruhango mu ntara y’Amajyepfo arahatura ari naho yaje gukirira akaba ikimenyabose nka Mirenge wo ku Ntenyo.
Mirenge yakomokaga mu Ruhengeri ariko aza kwimukira ku Ntenyo mu Ruhango amaze gukura. Kera mu gihe cya ba Mirenge rero, u Rwanda rwari runini incuro 6 z’uko rungana ubu kandi abarutuye ari ibihumbi bike gusa. Ibi byatumaga hari ibice byinshi bidatuwe, dore ko n’uruzungu rwo kwandikisha imitungo n’ubutaka rwari rutaraza ngo rutuzunguze. Mirenge rero ageze ku Ntenyo ngo yahasanze ibgunda n’amasambu adafite nyirayo maze abyiraramo ahingana umwete aza kuba umukire atyo.
Uretse guhingana ubwira kandi, Mirenge yanoroye inka n’anadi matungo atunga amashyo menshi, ndetse agera nubwo ahaka abagaragu n’abaja babarirwaga mu magana bose bamukorera haba mu buhinzi n’ubworozi bw’umunsi ku munsi, guhingwa ibikonkwani cg no kuragira amashyo ye yari uruhuri n’ibindi. Ibi byatumye yeza byinshi ahunika mu bigega byinshi bitataga umuzizi kubera guhora bifuha, amashyo ye abyara andi amagana, yigabiza n’indi mirima ubukungu bwe buba inganzamarumbo n’ikimenyabose kugera n’ubu.
Icyakora, inkuru z’amateka yo hambere zivuga ko mu byafashije Mirenge kugera ku butunzi buhambaye harimo n’umuhate w’umukozi we witwa Ngunda nawe ngo wakomokaga Rwankeri waje no kurongora umukobwa we akamubera umukwe. Uyu Ngunda ni wawundi muzi mu migani ya kera wabaye ikimenyabose kubera gukora cyane agahinga umusozi wenyine, ariko nanone akarya nk’uko yakoraga, atagira ikiribwa kigira aho kimukora.
Abo mu muryango wa Mirenge n’abakuze bo ku Ntenyo bose bavuga ko Mirenge yari afite ubutaka bunini cyane, akagira abaja, abahinzi, akagira inka, akagira abashumba. Birumvikana ko kubera ko nta bukungu bwa kizungu bugizwe n’amafaranga n’ibicuruzwa bya kijyambere nk’iby’ubu, ubutunzi bwapimirwaga ku butaka umuntu afite, ingo n’ibikingi, amashyo y’inka n’andi matungo, abaja n’abagaragu ahatse n’ibindi bintu gakondo kandi bifatika.
Biragoye kubona amateka atomoye ashingiye ku mibare yatuma tumenya neza 100% uko ubutunzi bwa Mirenge bwanganaga, ariko dushobora gushingira ku makuru y’abo mu muryango we n’abatuye aho yari atuye.
Mirenge ngo yari afite imisozi myinshi iriho imirima ye yakundaga guhingwa na wa mukozi we Ngunda ngo wusaga ikivi mu kanya nk’’ako guhumbya kubera gukoresha amasuka menshi icyarimwe. Mirenge ngo yari atunze imirima migari cyane yahingaga yose.
Amateka agaragaza ko Mirenge yari atunze imirima ya Mayunzwe, Ntenyo, Kirengeri, Tambwe na Buhoro. Aha hose hari ubutaka bwa Mirenge.
Ni ihurizo rikomeye kuba wagena ushize amanga ingano y’ubutaka bwe n’agaciro bwagira mu mafaranga y’ubu, gusa nacishirije ngereranyije ubuso mpuzandengo bw’imidugudu igize utwo utugari two mu karere ka Ruhango twahoze ari ubutaka bwa Mirenge. Nifashishije kandi ibiciro mpuzandengo by’ubutaka muri buri kagari nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta igaragaza ibiciro fatizo by’umutungo utimukanwa yo mu 2021. Imibare nakoze igaragaza ko Mirenge yaba yari atunze ubutaka bwabarirwa mu gaciro kari hagati ya 589,000,000 FRW na 2,944,000,000 FRW.
Icyakora uyu mugabo si ubutaka gusa yari atunze kuko, ngo yari afite amashyo y’inka, bavuga ko zageraga kuri 200. Nubwo nta gihamya ndakuka dufite ko uko bavuga ubutaka bwe bwanganaga cg umubare w’inka ze wanganaga ari impamo, turakora imibare dukoresheje amakuru ahari, dore ko koko Mirenge yari umutunzi usumba abandi bose mu mateka yo hambere.
Ku isoko ry’ubu, ufashe igiciro k’ikigereranyo cya 400,000 ku nka imwe ikuze, wasanga inka za Mirenge zabarirwa agaciro ka 80,000,000. Uyongeye kuri ka kayabo k’imirima ye, urumva ko muri rusange Mirenge yaba yari atunze ari hagati ya 669,000,000 FRW na 3,024,000,000 FRW. Twibuke kandi ko Mirenge yari atunze andi matungo menshi, ibikingi n’indi mitungo tutamenya ikigereranyo cyayo n’agaciro gacishirije yahabwa. Umwanzuro rero hano twafata ushingiye ku mibare y’ikigereranyo twakoze, ni uko nubwo nta makuru yizewe bidasubirwaho y’uko ubutunzi bwa Mirenge bwanganaga, nta gushidikanya ko bwari hejuru ya 3,100,000,000 FRW mu gaciro k’uyumunsi, ubariyemo n’ibyo bindi tutabona uko turondora.
Ikindi ni uko ubutunzi bwe bwaba bwararengaga kure iki kigero cg buri munsi gato, yari umutunzi ukomeye wahebuje abandi bose mu Rwanda rwo hambere kandi n’ubu ibigwi bye biracyadutangaza. Mirenge yabaye igisobanuro cyuzuye n’urugero rwiza rwo gukora ukagera kuri byinshi no guhiga abandi mu butunzi no kurumbukirwa n’imirimo y’amaboko n’ubwenge bwawe.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: