BRUCE MELODIE avuze uko URUMOGI rwari RUMWISHE🤯🤯
Автор: Sara
Загружено: 2026-01-21
Просмотров: 169
#niyobosco #rwandatrends #brucemelodie #bwiza #vestineanddorcas
Bruce Melodie yaririmbye, Phil Peter amugabira inka! Ibyaranze ubukwe bwa Niyo Bosco na Irene
Kuri uyu wa gatanu, kuri Kaleb Garden habereye ubukwe bw’umuhanzi Niyo Bosco n’umugore we Mukamisha Irene, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Bruce Melodie, Aline Gahongayire, Dorcas, Bwiza bamuririmbiye na Phil Peter wamugabiye.
Nk’uko byari biteganyijwe ndetse imiryango yombi imaze igihe ibimenyeshejwe, kuri uyu wa gatanu wari umunsi mukuru mu muryango wa Niyo Bosco na Mukamisha Irene ukaba n’umunsi w’ibyishimo wabo bombi.
Niwo munsi urukundo babwiranaga amanywa n’ijoro barubwiranye imbere y’ababyeyi ndetse nabo babasabira umugisha barabashyingira.
Mu magambo ye, Niyo Bosco yagize ati "Mfite ibintu byinshi nagukundiye ariko kimwe muri ibyo ni uko kukumenya ari iby'agaciro. Usa neza. Mbere y'uko abantu babona uko usa inyuma, njyewe nabanje kumva ubwiza bw'imbere muri wowe."
Niyo Bosco wamamaye mu ndirimbo "Ubigenza Ute", akaba aherutse kwinjira mu muziki wa Gospel, akomeza agira ati: "Bwa mbere na mbere duhura hari ukuntu nabimenye ko ari wowe kandi icyo kintu naragihamanye kugeza igihe mbihamirije imbere y'abantu.'
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, ababyeyi n’umushumba w’itorero basabiye umugisha Niyo Bosco na Mukamisha Irene babasabira kuzagira urugo rwiza ruzira amakimbirane, kutumvikana, umwiryane…
Nyuma y’aho, abatumirwa bahise bajya kwakirwa mu birori byari binogeye ijisho byitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu muziki nyarwanda n’abandi benshi basanzwe bakorana bya hafi na Niyo Bosco.
Mu bitabiriye harimo Bruce Melodie, Phil Peter, Irene Murindahabi, Bwiza, Nyambo, Kamikazi Dorcas, Aline Gahongayire, Claude Uhujimfura n’abandi batandukanye.
Aba bahanzi bose baririmbanye na Niyo Bosco zimwe mu ndirimbo zabo kuva kuri Bruce Melodie, Aline Gahongayire ndetse na Kamikazi Dorcas bakoranye ubwo Niyo Bosco yari agikorera muri MIE Music.
Bitari ibyo, umunyamakuru akaba n’umuvangamiziki, Phil Peter yavuze ko yabonaga uko Niyo Bosco atera imbere mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse ko yishimiye intambwe nshya ateye bityo amugabira inka yo kuba imukamirwa we n’umugore we.
Nyuma y’uko bamuririmbiye, Niyo Bosco yakatanye cake n’aba bahanzi ariko akaba yari cake y’umwihariko kuko yari ikozwe muri gitari nka kimwe mu bikoresho by’umuziki Niyo Bosco akunda gukoresha cyane.
Bitari ukuririmbirwa mu bukwe bwe, Niyo Bosco yaririmbiye umugore we indirimbo yamuhimbiye ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye yakoze mu bihe byashize.
Mu mwanya wo gutanga impano, MI Empire, 155am, Kikac, ni bamwe mu bakorana nawe cyane bamuhaye impano ndetse n’imiryango n’inshuti bakomereza muri uwo mujyo wo kumuha impano.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: