AMAHORO MASA
Автор: Bro. Dr. E. N.
Загружено: 2024-06-30
Просмотров: 728
AMAHORO MASA (KMC)
1. Umutima wanjy’ urasingiz’ Imana,
Mu ndirimbo y’ umunezero,
Nifitiy’ amahoro ava mw’ ijuru,
Yuzuye mu mutima wanjye.
Gusubiramo.:
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany’ ubugingo bwanjye,
N’ urukundo rutarondorwa.
2. Nifitiy’ amahor’ arut’ ubutunzi,
Yuzuye mu mutima wanjye,
Kandi nta muntu wabasha kuyanyaga,
Ntawe n’ aho yakwigir’ ate!
3. Yambereye ubuhungiro nijoro,
Bituma mb’ uwa Yesu gusa,
Nta cyampangara ku manywa na nijoro,
Ntacyo rwose haba na gito.
4. Reka mvug’ ibya wa mudugudu mwiza,
Uwo nzabona nkanezerwa,
Mu ndirimb’ abera bazaharirimbir’
Imwe n’ iyi ngiyi wumva ngo:
5.N’ ubwo nanyuraga mu makuba y’ isi,
Nkabur’ umunt’ umpumuriza,
Umukiza wanjye n’ inshuti y’ ukuri,
Yangoteshej’ amaboko ye.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: