HORANA IMPUNDU MWAMI UTETSE IJABIRO Père André NTUNGIYEHE
Автор: UMUTIMA URAGURUMANA
Загружено: 2024-05-03
Просмотров: 943
Indirimbo nziza cyane, iririmbwa Kiliziya nshya ihabwa umugisha.
Dore ingoro twakubakiye Nyagasani, ingoro y'amasengesho, yihe umugisha uyituremo. Horana impundu Mwami utetse ijabiro.
1) Wowe wumvise imiborogo y'abana b'Israheri, wohereje Musa kubatabara maze umanuka iyo mu Misiri, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
2) Wowe wagendanye n'umuryango wawe mu gacu kererana, wowe watuye rwagati muri bo mu ihema ry'ibonaniro, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
3) Wowe wadukunze byahebuje ukatwoherereza Umwana wawe, yaje gutura mu bo yaremye maze abamenyesha umukiro, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
4) None iyi ngoro nziza twakubakiye ivuye mu byiza waduhaye, yirebae ubwuzu maze uyitagatifuze maze kunogere Mwami, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
5) Igihe twinjiye muri iyi ngoro tujye duca bugufi Mwami, tujye tugushimira ibyiza uduha tuguture n'ibiturushya, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
6) Tujye tuza kenshi muri iyi ngoro tuje kumva ijambo ryawe, kandi igihe cyose twumva tunaniwe tujye tuza iwawe Mwami, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
7) Imitima yacu uyigarurire maze uyituremo Mwami, kandi iteka tujye tuzirikana ko twese turi ingoro yawe, horana impundu Mwami utetse Ijabiro
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: