“Twese imbere y’urukiko rwa Kristu” | Padiri Oswald Sibomana - Catholique Rwanda
Автор: YEZU AKUZWE
Загружено: 2021-06-12
Просмотров: 940
Ingoma y’urukundo n’amahoro ni yo abakristu duhamagarirwa kwamamaza no kubera abahamya koko.
Imyaka imaze kurenga ibihumbi bibiri inkuru nziza y’ingoma y’ijuru itangiye kwamamazwa ku isi, imaze kurenga ijana yamamajwe iwacu mu Rwanda, hari benshi bemeye barabatizwa, hari yemwe n’abemeye guhara byose begukira iyo ngoma bitabira imihamagaro yihariye; aha ndavuga abihaye Imana mu ngeri zitandukanye.
Umuntu akaba yakwibaza ati: “nyuma y’igihe kingana gitya, nyuma y’ingufu byasabye, yewe rimwe na rimwe n’ibitambo, byari bikwiye koko ko abantu babaho uko bariho none? Ese aho iyo ngoma y’ijuru yaba yarashinze imizi mu bantu?”
Ni urugendo rutabuze ingorane n’inzitizi ariko nta mahitamo yandi kuko inzira y’ikuzo ica mu mibabaro. Nibyo ijambo ry’Imana ritubwira ngo: “guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’Ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana” (Mt 11, 12)
Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi kandi ahore adutakambira.
Padiri Oswald SIBOMANA,
Umusaserdoti wa Diyosezi ya Kabgayi.
https://yezu-akuzwe.org/umwaka-b/twes...
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: