WEEKEND BREAKFAST 0004 - Karahanyuze Songs by Kajo Guitar - Nkumbuye umwana twareranywe - Eliza cher
Автор: Kajo Guitar
Загружено: 2020-10-31
Просмотров: 30538
+250782887637: You can find me here.
#kajoguitar #derrickdondivin #sherryuwase #moongalaxytv #faidasebuhoro #isimbitv #afrimaxtv #philpeter250 #yagotvshow
WIMFATANYA N'AKAZI
------------------------------------
1. Wimfatanya n'izamu n'irondo,
Shenge mbabarira nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe
Ni akazi kanyima akanya.
Ndagukunda nkagukumbura shenge
Sinarota nkwanga urabizi,
Naba nitegura ngo nze kugusura
Bati nta n'umwe usuhuka hari akazi
Rukundo weee
2. Sinari nzi rwose ko urukundo rubuza amahwemo,
Ukarara utaryamye, ukamera nk'uwasinze ugahweraa
Ukarara utagohetse, izuba rikarasa,
Iyo rwagucaniriye ntiwitsa,
Umera nk'uwacikiweho n'ishyamba
Utaba intwari ukarora nabi
Rwakujugunya ishyanga
Rukundo weee
3. Ku irondo mba ngutekereza
Ngafata iya Kiyovu
Nkaboneza Umuhima
Kimisagara na Nyabugogo
Umuseke ukera, nkubona wese
Nkagira iyo mbunda inshengura ibitugu
Narwo urukundo runshengura umutima
Ngashaka kudomoka nareba iyo utuye
Nkasanga ari kure ari iyo bigwa,
Rukundo wee.
Ahubwo rukundo nyaruka undamutse
Tuganire nkurore ndamuke, RUKUNDO WE
Nziko nta rurabo rutoha rutuhiwe,
Nziko akazi k'ubu kabonwa n'uwo zereye
Ntubikiwe imbehe ko naba nka bihehe se wambona hehe, ko naba nkikubereye
Naho wankunda njye sinagukundirana
Je t'aime inzara igutema amara
....
Rukundo wee.
ZIRIKANA (NIYOMUGABO Philemon)
---------------------------------------------------------
1. Umva di zirikana y'uko
Iyi si yacu yameze amenyo
IBYO TUBONA UBU sibyo bya cyera
Biraturya amano twarumiwe
R/ Zirikana gusa iryo banga ry'umukunzi
Wihangane ubabazwe no kumutegereza
Wimama twe abashaka kukurya umutima
Intambwe umaze gutera nibwo butwari
2. Ibyo hanze aha biri kuzamba
Nta mahoro arimo iyi si irashaje
Turwana intambara z'uburyo bwinshi
Ku bwa Nyagasani tukazitsinda
3. Ibyo tubona bidukura umutima
Zirikana cyane ibanga ry'umukunzi
Ararwana intambara yo kuguhoza ku mutima
Ntugahangayike ntazakwibagirwa
4.Hariho benshi bagenzwa no gusenya
Bafite ubumara nk'ubwinzoka z'inkazi
Bakiyoberanya bigira abatagatifu
Urajye ushishoza mu byo wumva ubwirwa
#kajoguitar #karahanyuze #rwandanmusic #kigali #isimbitv #afrimaxtv #chitamagictv #xlargetv
------------------------------------------------------------
Video Director: Sabine Karekezi
Video Editor: Kabeza Joachim (Kajo Guitar)
Audio: Kabeza Joachim (Kajo Guitar)
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: