RANDERSESI LANDOURD - NGUKUNDE NTE? (Lyrics) - Revisitée par Byumvuhore JB - Les deux, Gatagareens
Автор: 𝐉-𝐁𝐚𝐩𝐭𝐢𝐬𝐭𝐞 𝐁𝐘𝐔𝐌𝐕𝐔𝐇𝐎𝐑𝐄
Загружено: 2020-05-11
Просмотров: 125606
Randeresi Landouald auteur de plusieurs oeuvres:
Rukundo rudacogora, Ngukunde nte? , Karoli ka mama , Ngaho rwana ku butaka
Amafaranga, Indahiro y'ubumwe
NGUKUNDE NTE ?
Nakora iki wabona, kugira ngo unshire amakenga
Ku bwanjye uli umuvandimwe, ntacyo nshobora kukurenza
Sinabona undi muntu, wagira umutima nk’uwawe
Mutima wuje umutuzo, ngukunde nte se nshuti ?
Ko nta wundi nigeze nkawe, wambereye Umutarutwa
Reba igihe tumaranye, umbwire ikibi wabonye
Wongere wibaze neza, n’ibiganiro tugirana
Si urumamo ni impamo, si agahato si n’agahararo
Mutima wuje umutuzo, ngukunde nte se nshuti ?
Ko nta wundi nigeze nkawe, wambereye umutarutwa
Nta wundi nigeze nkawe, wambereye umutarutwa
Gusa uzakomeze gutyo tutazavaho tugayana
Ntabwo nzakwibagirwa, n’ubwo maze igihe ntakubona
Mutima wuje umutuzo, ngukunde nte se nshuti ?
Ko nta wundi nigeze nkawe, wambereye umutarutwa
Nakora iki wabona, kugira ngo unshire amakenga
Ku bwanjye uli umuvandimwe, ntacyo nshobora kukurenza
Sinabona undi muntu, wagira umutima nk’uwawe
Mutima wuje umutuzo, ngukunde nte se nshuti ?
Ko nta wundi nigeze nkawe, wambereye Umutarutwa
Par Randeresi Landouald
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: