Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Umwe ku wundi, amaherezo y'abari bagize Leta y'Abatabazi {April 9, 1994 – July 19, 1994}

Автор: Intsinzi TV

Загружено: 2021-05-30

Просмотров: 82489

Описание:

GUVERINOMA Y’ABATABAZI N’IHEREZO RYABARI BAYIGIZE
Ni kenshi cyane kandi kenshi mu banyamateka;abashakashatsi ndetse n’abatangabuhamya kuri Jenoside yakorewe bagaruka kuri Leta yiswe iyabatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside mu bice bitandukanye by’igihugu.ariko na none iyi Leta y’Abatabazi abazi ibyayo usanga ari bake kuko kenshi batajya bamenya nk’igihe yabereyeho ubwo ni ukuvuga igihe yashingiwe ndetse n’igihe yaviriyeho cyangwa se ngo abari bayigize bari bande ndetse nibindi byinshi bitandukanye abantu bakunda kuyibazaho rero kubera izo mpamvu ndetse n’ibibazo abantu bayibazaho twahisemo ko mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka ku bijyanye n’abari bagize iyi Leta y’abatabazi ndetse n’iherezo rya buri umwe ku wundi twifashishije inyandiko z’ubushakashatsi .iki ni ikiganiro IBYAHISHWE nk’ibisanzwe gica aha ku Ntsinzi Tv.nubundi iki ugiye gukurikira cyateguwe na BIZIMANA Christian naho jye wagishyize mu majwi ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye ikaze
Mu gitondo cya Tariki 7/4/1994 mu gihugu hose umugambi wa Jenoside washyizwe mu bikorwa maze abatutsi batangira gutsembwaho baturutse ruhande kuburyo benshi mu bari bazi abatutsi bahindutse nkabatari babazi maze bahinduka ibicibwa kuva kubo bashakanye;abo babyaranye;abo bigishije n’abo biganye;abo basenganaga n’abandi batandukanye.iyi Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere aho abatutsi bishwe n’abaturanyi babo kugeza naho bamwe bishwe nabo bafitanye isano y’amaraso ubwo umubyeyi yica umwana ndetse n’ Umwana yica umubyeyi.
Iyi Jenoside yatangijwe n’abahutu babahezanguni bari barapanze uyu mugambi igihe kirekire.iyi Jenoside yatangijwe nyuma y’igitero cyari cyagabwe ku ndege Falcon 50 ya Perezida HABYARIMANA ikanamuhitana tariki ya 6/4/1994.
...................batabazi MRND yari ihagarariwe na Perezida wayo Ngirumpatse Matayo;Visi Perezida wayo Eduoard KAREMERA ndetse n’Umunyamabanga mukuru wayo witwa Yozefu NZIRORERA.
Noneho MDR ariko igice cya Power ubwo yari MDR Power yari ihagarariwe na KARAMIRA Floduard ndetse na Donath MUREGO.
PL igice cya Hutu power ubwo yari PL Power yari ihagarariwe na na Justin Mugenzi ndetse na Agnes NTAMABYARIRO.
Mu ishyaka rya PSD ho abayobozi bayo bari baranze kwitandukanya ngo hagire abajya mu gice cya hutu power bose rero bari bamaze no kwicwa ubwo rero ho byaragoranye kugirango haboneke abayihagararira muri yo nama ariko byarangiye hari abarwanashyaka ba PSD bayigaragayemo aribo Francois NDUNGUTSE ndetse na Hyancithe NSENGIYUMVA Rafiki ndetse na PDC yarahagarariwe kuko hari abarwanashyaka bayo bumvaga ko ibitekerezo byubuhezanguni bwa Gihutu bigomba gukurikizwa noneho abatutsi bagatsembwa rero kuruhande rwa PDC abari muriyi nama ni Jean Marie Vianney SIBOMANA;Celestin KABANDA ndetse na Gaspard RUHUMURIZA.
Nkuko bose mbagarutseho umwe kuwundi bari bahuje kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gushyigikira umugambi wa Jenoside kuko abandi banyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi bose bari bamaze kwicwa nko muri PSD komite yose ku rwego rw’igihugu yari yishwe ntanumwe uhari wo kuyiyobora.
Aba rero nibo bumvikanye gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho babikora bamaze gutesha agaciro amasezerano y’amahoro ya Arusha ahubwo bakurikiza itegeko Nshinga ry’igihugu ryo mu 1991 nyamara kandi ingingo hafi ya zose ziri tegeko nshinga zari zarakuweho n’amasezerano ya Arusha .ibi babikoze kuko amasezerano y’amahoro ya Arusha yabakumiraga mu nyungu zabo.
Batangira bemejeko Perezida wa Repubulika agomba kuba SINDIKUBWABO Theodore wari usanzwe ari Perezida w’Inama y’igihugu yamajyambere yakoraga nkinteko nshingamategeko akaba yari umuhezanguni w’umuhutu wari ufite ingengabitekerezo ya Jenoside yakomoraga kuri HABYARIMANA Joseph Gitera wari umusangirangendo we wa kera kuko bari barafatanije mu gushinga ishyaka rya APROSOMA mu 1959.
Nyuma yo gushyiraho Perezida bahise banashyiraho abazamufasha bavanywe muri aya mashyaka yari yitabiriye inama yari aherereye mu gice cya Hutu Power nyuma y’inama zo gushyiraho iyi Guverinoma yarahiye tariki 9/4/1994 muri Hoteli Diplomate I Kigali maze yiyita abatabazi bagaragazako ngo bari baje gutabara igihugu cyari muri Jenoside ariko aba ho kugitabara baracyoretse bikomeye.

#IntsinziTV #LetayAbatabazi #Sindikubwabo

Umwe ku wundi, amaherezo y'abari bagize Leta y'Abatabazi {April 9, 1994 – July 19, 1994}

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

BNR mu 1994, bakuyemo amafaranga Miliyari 20 bazipakira amakamyo 15 barayahungana.

BNR mu 1994, bakuyemo amafaranga Miliyari 20 bazipakira amakamyo 15 barayahungana.

Abantu 2 ngo bari bazi ko HABYARIMANA ari bupfe tariki 06|04|1994 {President Mobutu & Mitterrand}

Abantu 2 ngo bari bazi ko HABYARIMANA ari bupfe tariki 06|04|1994 {President Mobutu & Mitterrand}

Mwamini Espérance yaturitse ararira || Umutima umenetse, uruhare muri Jenoside

Mwamini Espérance yaturitse ararira || Umutima umenetse, uruhare muri Jenoside

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete muri Gicumbi | #Kwibuka31

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete muri Gicumbi | #Kwibuka31

“TWARI DUFITE INTASI NO MU BANZI BACU (Ex-FAR)” AFANDE KAGAME AGANIRA NA KINZER|TWAFATANIJE IBICE 7

“TWARI DUFITE INTASI NO MU BANZI BACU (Ex-FAR)” AFANDE KAGAME AGANIRA NA KINZER|TWAFATANIJE IBICE 7

Uko Rusesabagina yagejejwe i Kigali muri

Uko Rusesabagina yagejejwe i Kigali muri "Operation" ya Bishop Niyomwungere (Ubuhamya)

INYANDIKO ZA KANGURA N'AMAGAMBO YA KANTANO| ITANGAZAMAKURU RUTWITSI MURI GENOCIDE| BYARI BIKAZE

INYANDIKO ZA KANGURA N'AMAGAMBO YA KANTANO| ITANGAZAMAKURU RUTWITSI MURI GENOCIDE| BYARI BIKAZE

Ibaruwa utazi yandikiwe Abahutu bo mu Nduga

Ibaruwa utazi yandikiwe Abahutu bo mu Nduga

"Nyuma yo gufungwa nitwa Inyenzi mu Byitso navuye mu Gipadiri cyuzuyemo Abaparmehutu" Sherti

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

Ni ubwa mbere Gen. Kabarebe avuze icyo yari ashinzwe ku rugamba || Ikiganiro kiryoshye

AMASHAGAGA YA SENDASHONGA WARAKAJE PAUL KAGAME AGASOHOKA MURI CABINET||HABUZE GATO NGO ABE PEREZIDA

AMASHAGAGA YA SENDASHONGA WARAKAJE PAUL KAGAME AGASOHOKA MURI CABINET||HABUZE GATO NGO ABE PEREZIDA

AYAMANWA 8/12/25 MA23 IKANDAGIYE UVIRA IGITERO BUJUMBURA MA23 IRASHE UBWATO BWA TANZANIA ABARUNDI 98

AYAMANWA 8/12/25 MA23 IKANDAGIYE UVIRA IGITERO BUJUMBURA MA23 IRASHE UBWATO BWA TANZANIA ABARUNDI 98

Video ya NAHIMANA Ferdinand, umunsi bamukatira burundu nawe ati barambeshyera.

Video ya NAHIMANA Ferdinand, umunsi bamukatira burundu nawe ati barambeshyera.

AMAYOBERA KU MUNSI WA NYUMA WA Pres. HABYARIMANA|KUVA ASOHOTSE IWE KUGERA ARASHWE| DARESALAM -KIGALI

AMAYOBERA KU MUNSI WA NYUMA WA Pres. HABYARIMANA|KUVA ASOHOTSE IWE KUGERA ARASHWE| DARESALAM -KIGALI

Kwigobotora igitugu n’akarengane: Gén BEM E.Habyalimana asobanuye uko abanyarwanda babisohokamo vuba

Kwigobotora igitugu n’akarengane: Gén BEM E.Habyalimana asobanuye uko abanyarwanda babisohokamo vuba

Bapfuye iki na HABYARIMANA? (Col Kanyarengwe & Col Lizinde)

Bapfuye iki na HABYARIMANA? (Col Kanyarengwe & Col Lizinde)

Menya ibyavugiwe mu nama ya nyuma ya Guverinome y'Abatabazi

Menya ibyavugiwe mu nama ya nyuma ya Guverinome y'Abatabazi

Umulisa:Bategetse Musaza wanjye gusambana na mukuru wanjye😭💔Ndi Champion w'igihugu muri Tennis 🎾

Umulisa:Bategetse Musaza wanjye gusambana na mukuru wanjye😭💔Ndi Champion w'igihugu muri Tennis 🎾

Nabasabye no kunyica ngo nibura bafungure abana banjye baranga😭😭😭 Ukwezi kose barira ijoro namanwa

Nabasabye no kunyica ngo nibura bafungure abana banjye baranga😭😭😭 Ukwezi kose barira ijoro namanwa

UBWICANYI BW'INYARUBUYE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BURENZE UKWEMERA

UBWICANYI BW'INYARUBUYE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BURENZE UKWEMERA

© 2025 dtub. Все права защищены.



  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности



Контакты для правообладателей: [email protected]