Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Agahinda karakanyagwa (+lyrics) - Jacques Buhigiro - Rwanda, 1971

Автор: Murage Mwiza

Загружено: 2019-11-11

Просмотров: 571629

Описание:

Ni mu w'1966 amagambo y'iyi ndilimbo Jacques Buhigiro yayanditse nk'umuvugo cg igisigo. Ahanini abitewe n'ibyamubayeho ndetse n'umulyango we icyo gihe ubwo yari atashye mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza, muli Koleji Kristu Umwami. Indilimbo nyuma yaje gufatwa amajwi kuli Radio Rwanda, muli 1971 nk'uko abyivugira (mu biganiro yatanze).

Umuhanzi Jacques Buhigiro, uretse ijwi ryiza n'imilirimbire ijya kumera nk'iya Gabriel kabengera ni n'umuganga ("physiothérapie") aliko kandi akaba umusizi. Wahera aha wumva amagambo y'iyi ndilimbo uko acucitse cyangwa se iyitwa Amafaranga    • Amafaranga (+lyrics) - Jacques BUHIGIRO - ...  . Umwumva asiga ibiriho byo mu gihe cye n'ikizaza. Hakabamo n'izindi yerura ashimagiza aho avuka nko mu ndilimbo ye yise 'Reka nkurekate gihugu cyiza'.

Jacques Buhigiro yavutse ku wa 18 werurwe 1944 i Shyira ku babyeyi bakomokaga i Rulindo. Yamenyekanye akora i Gatagara kwa Fraipont, nyuma kuva muli 1973 yerekeza i Burundi mu Gitega ndetse n'i Kinshasa nyuma aza kugaruka i Rwanda.


Lyrics
=====


Agahi...nda

Agahinda karakanyagwa

Kakuguguna nk'imaniko
Ukamanuka ahadacuramye.

Agahinda karakanyagwa.

Karakunyuka kakakunoza
Ugahinduka uruzingo.


Agahinda karakanyagwa.

Ukazunga mugunga* (?)
Ukazinga inkoba z'innyo.

Agahinda karakanyagwa.

Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.

Agahinda karakanyagwa.

Ukarwara umwiryane
Ukangana na rubanda

Agahinda karakanyagwa.

Kizirika ku mutima
Ugatinya abo ukunda.

Agahinda karakanyagwa.

Ugatinya abo ukunda
Ugakunda ibigukenya.

Agahinda karakanyagwa.

Aho wicaye hose
Ugasanga nta mwanya.

Agahinda karakanyagwa.

Wirambika iwawe,
Ibiryi bikajagata.

Agahinda karakanyagwa.

Ukayoberwa aho waraye
Ugashiguka ukarirara.

Agahinda karakanyagwa.

Agatotsi kakwenda
Ukarota wimanika.

Agahinda karakanyagwa.

Ukarota wimanika
Cyangwa se wihamba.

Agahinda karakanyagwa.

Kakurya nk'umufunzo
Ukifuza icyagukenya.

Agahinda karakanyagwa.

Karanuka
Ukumva uhuzwe imibereho yawe
N'umubano mu bantu.

Kaguseregeta* hasi
Wakora* kagahunga*.

Agahinda karakanyagwa.

Kimukira mu gahanga/kiranga/kirambi*(?)
Ibyishimo bikarigita.

Agahinda karakanyagwa.

Wiyambaza iza kera
Ziti iby'ubu si ibyacu.

Agahinda karakanyagwa.

Urasange Misiyoni
Twe agahinda ntitugakiza.

Agahinda karakanyagwa.

Uzitonde uperereze
Wiringire Umukiza.

Agahinda karakanyagwa.

Ukabungira abavuzi
Bati iyo ndwara ntituyizi.

Agahinda karakanyagwa.

Ugakimirana wakiranya
Ukimyiza imoso utaha.

Agahinda karakanyagwa.

Kaguteruza ibidashobotse
Ugahirika ibitageguka.

Agahinda karakanyagwa.
Karakanyagwa karagahera.



( 'Agahinda karakanyagwa' ~ Jacques Buhigiro, 1966, Rwanda)

Agahinda karakanyagwa (+lyrics) - Jacques Buhigiro - Rwanda, 1971

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

ИХ ПОГУБИЛА ТУПОСТЬ: 10 САМЫХ ТУПЫХ МАРШАЛОВ СССР, ЧЬИ ПРОВАЛЫ СКРЫВАЛИ ОТ НАРОДА

ИХ ПОГУБИЛА ТУПОСТЬ: 10 САМЫХ ТУПЫХ МАРШАЛОВ СССР, ЧЬИ ПРОВАЛЫ СКРЫВАЛИ ОТ НАРОДА

TETA DIANA - SINDAGIRA (Live Acoustic)

TETA DIANA - SINDAGIRA (Live Acoustic)

NIMUBERWE BAKOBWA [Official video] BY IBIHANGANGE Ft BUTERA KNOWLESS (Cover)

NIMUBERWE BAKOBWA [Official video] BY IBIHANGANGE Ft BUTERA KNOWLESS (Cover)

Best Covers of Derrick Don Divin(Derrick Prod 2019-2023_-Don Legacy Record)

Best Covers of Derrick Don Divin(Derrick Prod 2019-2023_-Don Legacy Record)

Михаил Жванецкий про Путина

Михаил Жванецкий про Путина

Intahe idasanzwe k'ubuzima bwa Président MICOMBERO//UBWICANYI bwabaye muri 1972//Plan SIMBANANIYE ya

Intahe idasanzwe k'ubuzima bwa Président MICOMBERO//UBWICANYI bwabaye muri 1972//Plan SIMBANANIYE ya

Ntacica Nk'irungu Cover_-_Derrick Don Divin/Original Song By Canjo Amissi

Ntacica Nk'irungu Cover_-_Derrick Don Divin/Original Song By Canjo Amissi

Menya agahinda kateye umuhanzi Buhigiro Jacques kwandika indirimbo Agahinda

Menya agahinda kateye umuhanzi Buhigiro Jacques kwandika indirimbo Agahinda

ЧТО СДЕЛАЛ АНДРОПОВ С НАСИЛЬНИКАМИ СВОЕЙ ДОЧЕРИ? КГБ ДЕЙСТВОВАЛ без пощады!

ЧТО СДЕЛАЛ АНДРОПОВ С НАСИЛЬНИКАМИ СВОЕЙ ДОЧЕРИ? КГБ ДЕЙСТВОВАЛ без пощады!

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilation des 4 premiers albums publiés entre 1988 à 1993

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilation des 4 premiers albums publiés entre 1988 à 1993

Nagiye uruganba rushyushye ya Nkurunziza Francois Cover Safari Isaac 0788571110

Nagiye uruganba rushyushye ya Nkurunziza Francois Cover Safari Isaac 0788571110

NSABII NA KILLAMAN MURI GEN-Z🔥nsabi aguze indaya murugo rwa sebuja 🔥🔥👀Niyi video yose umuriro uratse

NSABII NA KILLAMAN MURI GEN-Z🔥nsabi aguze indaya murugo rwa sebuja 🔥🔥👀Niyi video yose umuriro uratse

Jean Baptiste Byumvuhore - Aho hantu ni he? (Lyrics) - Extrait du volume III 1991

Jean Baptiste Byumvuhore - Aho hantu ni he? (Lyrics) - Extrait du volume III 1991

Дина Гарипова и... Александр Градский - Как молоды мы были

Дина Гарипова и... Александр Градский - Как молоды мы были

🚨Mujye musengera kuri phone😅Perezida avuze ko ntagahunda yo gufungura insengero ihari😢Oswald na Jado

🚨Mujye musengera kuri phone😅Perezida avuze ko ntagahunda yo gufungura insengero ihari😢Oswald na Jado

JEAN Baptiste byumvuhore - Bibananiza iki? (Lyrics) - Extrait album 3 de 1991

JEAN Baptiste byumvuhore - Bibananiza iki? (Lyrics) - Extrait album 3 de 1991

Inzovu Y'Imirindi

Inzovu Y'Imirindi

TUJYANE - Bigizi Gentil (Official Video)

TUJYANE - Bigizi Gentil (Official Video)

ICYANGIRUMUNTU BY NKURUNZIZA FRANCOIS COVERED BY HAGENA GUITAR 🎸🎸🎸🎸

ICYANGIRUMUNTU BY NKURUNZIZA FRANCOIS COVERED BY HAGENA GUITAR 🎸🎸🎸🎸

Itahe ni ubusa

Itahe ni ubusa

© 2025 dtub. Все права защищены.



  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности



Контакты для правообладателей: [email protected]