Abaturanyi beza by Emile MORANE, UMUTI MU NGANZO
Автор: UMUTI MU NGANZO
Загружено: 2025-12-07
Просмотров: 200
TUMENYE ABATURANYI BEZA
Uraho neza
Isi yahindutse umudugudu, bityo abantu batuye kandi bakomoka mu bice bitanduka bahuriye ku kuba beza, buje Urukundo rwacu, bimitse Umubano wa Kimuntu, bagamije Iterambere ry' Ubukungu bwacu twiyemeje kuba Abaturanyi beza kugira ngo ineza yiturwe indi.
Niba ababi bihuza bagakora ibibi biyogoje Isi, abeza tubuzwa n'iki kuba beza, tukaba Abaturanyi beza ngo tugenge Isi tuyigire nziza bityo ababi babone ko abeza dufite inyungu yo kubaho neza kuko turi beza bityo ababi bigorore, bikosore, bazibukire maze babe Abaturanyi beza?
Abaturanyi beza tumaze kurenga 100 kandi turateganya kurenga 200 dutuye hirya no hino ku Isi no hirya no hino mu Rwanda ( Polonye, Nyamasheke, Gatsibo, Rubavu, Bugesera, Gakenke, Nyarugenge, Ruhango, Gasabo, Muhanga, Kicukiro, Huye, Kamonyi, Rulindo,...
Abaturanyi beza ntituri Ishyirahamwe (Association), ntabwo turi Koperative, Ntituri Ikimina, ntituri itsinda (group), ntabwo turi ishyaka cg umutwe wa politiki, ... turi Abaturanyi beza.
Abaturanyi beza ntitugira inzego nk'Inteko rusange, Komite Nyobozi, ... ahubwo hashingiwe kunyungu zizamura Urukundo rwacu, Umubano wacu n'Ubukungu bwacu Umuturanyi mwiza washinze Abaturanyi beza abyibwirije cg agiye inama n'ababifitemo ubumenyi n'ubunaranirobonye, aha inshingano Abaturanyi beza bitabira neza ibikorwa by'Abaturanyi beza buzuye urukundo n'ubwitange akabashyira muri Komisiyo y'UMUBANO, Komisiyo y'UBUKUNGU cg akabashinga umurimo uyu n'uyu mu Itsinda rito rishinzwe igikorwa iki n'iki. Kuba Umuturanyi mwiza wacu ntibigamije kuba ibikomerezwa, gutinywa, kwitumbagiza ahubwu ni uguca bugufi tukaryoherwa no kuba Abaturanyi beza tugaturanira neza muri gahunda z'Abaturanyi beza:
Abaturanyi beza turakundana, turagendererana, turishimana, turatabarana, Abaturanyi beza turi beza nyabeza muri byose, hose kandi ibihe byose.
Abaturanyi beza nta vangura, nta munyangire, nta matiku.
Abaturanyi beza turashyingirana, duhemba ababyeyi,
Turarwazanya, turubaka ntidusenya.
Ugira imico myiza ugira yuje urukundo rwacu, Umubano wacu n'Ubukungu bwacu? Nta vangura, nta munyangire nta matiku ugira? Witeguye gutanga umusanzu w'UMUBANO n'ubundi bushobozi Abaturanyi beza dutanga? Wanga umugayo? Uharanira ejo heza hazaza ha Muntu ( FASHA HUMANITY)? Uri Umwizerwa mbona kuburyo uberewe no kwakirwa n'Abaturanyi bezaukaba Umuturanyi mwiza w'Abaturanyi beza? Urakaza neza.
Abaturanyi beza ntabwo dushingiye ku Idini, ubwoko, ubwenegihugu, ibara ry'uruhu n'ibindi abantu batandukaniyeho rimwe na rimwe bibatanya.
Abaturanyi beza ntidushingira kuri Politiki ahubwo tugendera mu murongo wa Politiki y'Igihugu cyacu, u Rwanda.
Abaturanyi beza ni inganzo y'UMUTI MU NGANZO kandi Abaturanyi beza n'UMUTI MU NGANZO ni inganzo n'igihangano cy'Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamuziki, umucuranzi, umuririmbyi Emile MORANE ( ni Umuhanzi guhera mu 1988) kandi ufite Impamyabumenyi y'cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mubijyanye n'Iterambere ndetse n'Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mibereho n'imibanire y'Abantu n'uburambe mu kazi ko mu miryango mpuzamahanga mubijyanye na Porogaramu zitandukanye ndetse no mu nzego z'ibanze kugera ku Karere.
Umuturanyi mwiza ni Umuturarwanda (Umunyarwanda cg Umunyamahanga) wese aho atuye hose ushaka kutubanira neza, yubahiriza gahunda z'UMUBANO n'UBUKUNGU by'Abaturanyi beza bityo akagerwaho n'amahirwe yo kwishimana kubabarana, gutabarana no kwifatanya n'Abaturanyi beza mu bihe byose by'ubuzima Abaturanyi beza tugendanamo.
Twemera kandi ko abatubahiriza ibiranga Abaturanyi beza basezererwa babanje kuganirizwa bisobanura ko bacye beza nyabeza baruta benshi batubahiriza ibituranga. Tubaye benshi beza nizo nzozi zacu ko abeza twironda dukora ibikorwa byiza by' URUKUNDO rwacu, UMUBANO wacu, UBUKUNGU bwacu Abaturanyi beza.
Ubu Abaturanyi beza turi kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza ku muvuduko uri hejuru.
Guhera ku itariki 01/02/2023 twatangiye ibikorwa by'UBUKUNGU bw'Abaturanyi beza nugeramo tuzabigusobanurira bisesuye mu nyandiko twise UBUKUNGU bw'Abaturanyi beza.
Ukeneye gusobanukirwa kurushaho, umbaze ngusobanurire.
Murakoze
Emile MORANE (Emimo)
Papa au Coeur d'Or pur
Papa Gold
FASHA HUMANITY
UMUTI MU NGANZO
Abaturanyi beza
Master of Development Studies
Sociologist
Umuhanzi w'Abahanzi
Umunyamuziki
Umuturanyi mwiza
+250788585667
+250728585667
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: