Lunch Hour_ ku wa Mbere 03/08/2020_Past. BARORE Cleophas
Автор: ADEPR NYARUGENGE_CHURCH
Загружено: 2020-08-03
Просмотров: 626
GUSUBIZA KW'IMANA
Kubara 11:16-17, 24-30
Uwiteka abwira Mose ati “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro bahagararaneho nawe. Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho mubashyireho. Na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.
Mose arasohoka abwira abantu ayo magambo y’Uwiteka, kandi ateranya abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’abantu, abagotesha ihema ryera.
Uwiteka amanukira muri cya gicu avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari mirongo irindwi. Nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.
Maze mu ngando zabo hasigara abagabo babiri, umwe yitwa Eludadi, undi yitwa Medadi. Umwuka abagwaho, kandi bari mu mubare w’abanditswe ariko batavuye aho ngo bajye ku ihema ryera, bahanurira aho mu ngando.
Umuhungu w’umusore agenda yiruka abwira Mose ati “Eludadi na Medadi barahanurira mu ngando.”Yosuwa mwene Nuni, wari umufasha wa Mose uhereye mu busore bwe, aramubwira ati “Databuja Mose, babuze.” Mose aramubaza ati “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!” Mose asubirana mu ngando n’abakuru ba Isirayeli
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: