Ibisobanuro bya Surat Al Naba i P3 - Menya ubwoko bw'ibihano by'imitekerereze mu muriro wa Jahannam
Автор: AL-IHSAN TV RWANDA
Загружено: 2025-03-15
Просмотров: 483
Muri iri somo twaganiriye ku bishobanuro bisoza bya Surat Al Nnaba-i, tubona uko Allah yaganiriye ku miterere y'ibihano bizaba bikwiye inkozi z'ibibi, ibihano by'imitekerereze ndetse n'iby'umubiri.
Muri iri somo twaganiriye ku rundi ruhande ku byo Allah yateganyirije abagaragu be bamumenye bakamwemera kandi bakaba bari no mu bamutinya hano ku isi, Allah yabasezeranyije intsinzi ariyo kurokorwa mu muriro, anabasezeranya ibyiza byinshi mu ijuru.
Allah yasoje iyi Surah avuga kuri bimwe mu bizaba ku munsi w'imperuka, aho abamalaika n'ikiremwamuntu bazahagarara ku mirongo bategereje iteka rya Allah, nta n'umwe wemerewe kuvuga usibye uwo Allah ahaye ijambo, kandi nawe yavuga akavuga ukuri.
Muri iyi Surah twarebeye hamwe intandaro y'abahakanyi ku kuzifuza kuba igitaka, nyuma y'aho Allah azacira imanza inyamanswa, zamara kubona ubutabera akazibwira ati: Nimuhinduke igitaka.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: