Urupfu nicyo kintu Cyiza Imana yaremye / KARASIRA Aimable
Автор: DASH DASH TV
Загружено: 16 июн. 2020 г.
Просмотров: 47 898 просмотров
Mu myaka ya 2010 nibwo Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ze zirimo Carte Rouge, Cishwaha, Shikareti n’izindi nyinshi.
Indirimbo ze zabaga zirimo ubutumwa bukakaye adatinya no kubwira ab’ibikomerezwa bakoresha ububasha bafite mu bitari byiza.
Icyatunguraga abantu benshi ni uko uyu mwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda yagaragaraga bitandukanye cyane na bagenzi.
Yari yarateretse ubwanwa n’umusatsi mwinshi cyane, amataratara yijimye mu maso, akambara imyenda minini cyane bimenyerewe ku baraperi ku buryo uwo bari guhurira mu nzira cyangwa ahandi atari gukeka ko ari ikigega intiti z’i Ruhande zavomagaho ubumenyi.
Mu mashusho y’indirimbo ze amwe n’amwe Karasira Aimable ntiyatinyaga no kugaragaramo atumura itabi, ibintu byatumaga hari abamukekeraho no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Dashim kuri uyu wa 14/06/2020 yahishuye byinshi ku myemerere ye ndetse agira byinshi asobanura mu buzima bitangaje.
Subscribe to my YouTube Channel:
/ @dashdashtv
IG: / dashim250
Facebook: / dushimimana.dashim.9

Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: