UYU MUGOROBA 21/1/2026 MA23 ISHAKA KONGERA GUFATA UVIRA|| UBURUSIYA BWINJIYE MUKIBAZO CYA RDC
Автор: DRC TODAY NEWS
Загружено: 2026-01-21
Просмотров: 464
Ibi byabaye nyuma y’uko Corneille Nangaa n’intumwa ayoboye bagiranye inama idasanzwe i Bukavu, inama itatangajwe intego yayo ku mugaragaro. Gusa, ihuriro ry’ayo makuru rituma bamwe bakeka ko hashobora kuba hari gahunda yo kwisuganya bundi bushya mu rwego rwo gutegura indi mirwano.
Hagati aho, amagambo aherutse gutangazwa na Moïse Nyarugabo yakomeje guteza impungenge mu baturage. Mu ijambo rye, yavuze ko hari umugambi wo kongera kwisubiza umujyi wa Uvira, avuga ko hakenewe igikorwa gishya cya gisirikare kugira ngo babashe kongera kwinjira muri uwo mujyi, avuga ko kuwutakaza byabateye igihombo gikomeye mu rugamba.
Ku bw’izo mpamvu, impuguke mu bya gisirikare n’abakurikirana umutekano basaba ko inzego za Leta, FDNB zirimo FARDC n’abafatanyabikorwa babo (Wazalendo), zategura ingamba zinoze zo gukumira no gusubiza inyuma igikorwa cyose gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko kwemerera umutwe wa M23 kwisuganya no gukusanya ingabo nyinshi ku murongo umwe w’intambara byawongerera IMBARAGA kurushaho.
#fardc #afroinfos243 #congonews #afc #amakuru #bbc #mamaurwagasabo #fdnb #kasika #wazalendo
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: