Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Muniba Mazari - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP119

Автор: DASH DASH TV

Загружено: 2020-05-13

Просмотров: 39798

Описание:

Umudamu urenze watumye abantu bamenya ko rimwe na rimwe ibibazo bitagomba kutubuza umuzenero wacu, amenyesha benshi igisobanuro cyo kubaho.

Rahim Yar Khan (Muniba Mazari) yavutse 3 Werurwe 1987(age 33), Se yari umuhanzi kandi yakuriye muri Pakisitani.

Muniba mu buto bwe yize mu ishuri rya gisirikari, nyuma aza kujya muri College mu mujyi w'iwabo, 2005 afite imyaka 18 gusa ababyeyi be bamuhatiye gushaka, bamushyingira kungufu Khurram Shahzad wari umuderevu w'ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Pakisitani none ubu ni umuderevu w'indege z'ubucuruzi zigenga.

Muri 2008 tariki 27 Gashyantare we n'umugabo we bakoze impanuka ikomeye, Akimara gukora impanuka Muniba yajyanywe kwa muganga, amara imyaka 2 mu bitaro yitabwaho ariko kubera ukuntu yari yavunaguritse cyane, byamuviriyemo kuba paralyse mu gice cyo hasi.

Icyo gihe muganga we yamubwiye ko atazongera kubasha kubyara, atazabasha no kwicara ndetse no kugenda, kuva ubwo kugeza n'uyu munsi agendera mu kagare.

Muniba afite impamyabumenyi y'icyiciri cya 2 cya kaminuza mu bugeni.

Ni umumama w'umwana umwe akaba yarabashishe no gushaka undi mwana arera w'umuhungu yahaye izina rya Nael.

Nyuma gato yo kuva mu bitaro yakomeje kwitabwaho na nyina umubyara, ibi byahungabanyije cyane umuryango ndetse biba intandaro y'uko ababyeyi be batandukana muri 2011, Aha hari nyuma y'imyaka 4 akoze impanuka.

Muniba yakomeje guhura n'ibibazo.

Umugabo we yabonye umugore we ahuye n'ibyo bibazo atangira kumubanira nabi aramutoteza cyane kugeza ubwo batandukanye byemewe n'amategeko muri 2015.

Muri 2017, umugabo we yamureze mu rukiko asaba ko bamuha miliyoni 10 z'indishyi kubera ko ngo yamusebeje mu binyamakuru aho Muniba yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho nuburyo umugabo yamutaye, akamutana ibibazo, Umugabo byaramurakaje cyane arangije amujyana mu rukiko.

Ikirego cyaje gufata ubusa kuko cyashyizweho iherezo muri Mutarama 2018

Muniba Mazari yabaye icyamamre nyuma yo kwiyakira agatangira kuririmba, agatangira kugira inama abantu, aza no kubona amahirwe yo gukora kuri TV atangira kwigaragaza abantu baramukunda cyane, kubona umuntu ufite amateka ameze gutyo, wiyakiriye akaba ari nawe wigisha abantu kubaho bishimiye ubuzima ni ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Yatangiye ashyira amashusho kuri YouTube Muri Kanama 2017, ibi byatumye amenyekana cyane ndetse muri Kamena 2019, Minisitiri w'intebe wa Pakistan yaje kumva inkuru ye aza kumutumaho baraganira, ari nabwo yaje kujya mu kanama k'urubyiruko ku rwego rw'igihugu.

Icyo gihe yabifatanyaga no gushushanya, igishushanyo cyambere Muniba yakoze cyari igitanda cyo kwa muganga yashushanyije.

Yagiye yitabira amamurikagurisha y'ibihangano za Dubai n'ahandi, abantu bagakunda ibikorwa bye.

Yizera ko umunezero nyawo udashingiye ku ntsinzi, amafaranga, izina, no kuba icyamamare ahubwo biri mu gushimira no kubifata nk'amahitamo aza mbere y'ibindi byose.

Yafashije benshi guhindure imyumvire, abamukurikira benshi banyurwa n'amagambo ye, yabahinduriye ubuzima nawe yahindura ubwawe.

Ni umwe mubagore bahuye n'ibibazo ariko babasha kwiyakira, abasha kumva ko ibikubayeho byose biba bifite impamvu yabyo kdi uko waba ubayeho kose uri mu mugambi w'Imana.

Yasobanukiwe n'icyo ibyishimo aricyo ndetse anasobanukirwa n'igisobanuro nyacyo cy'ubuzima, ibikubaho byose ntibikakubuze kubaho ubuzima bwawe kdi neza wishimye kuko nutabubaho ntawundi uzabukuberaho, ibitakwishe nibyo biguha igisobanuro nyacyo cyo kubaho.

Uyu munsi aza mu myanya y'imbere mu bagore bavuga rikijyana ku isi.

Muniba Mazari - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP119

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

ИЗУЧАЙ АНГЛИЙСКИЙ | МУНИБА МАЗАРИ - Мы все совершенно несовершенные (субтитры на английском языке)

ИЗУЧАЙ АНГЛИЙСКИЙ | МУНИБА МАЗАРИ - Мы все совершенно несовершенные (субтитры на английском языке)

AMAKURU MASHYA: M23 YAGOSE UVIRA ll UBURUNDI BWAPFUSHIJE ABASRIKARE BENSHI ll IBYABEREYE LUVUNGI

AMAKURU MASHYA: M23 YAGOSE UVIRA ll UBURUNDI BWAPFUSHIJE ABASRIKARE BENSHI ll IBYABEREYE LUVUNGI

Pythagoras - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP882

Pythagoras - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP882

🔴LIVE: Al MEREIKH VS AS KIGALI

🔴LIVE: Al MEREIKH VS AS KIGALI

Zatajone tożsamości. Fałszywe nazwiska, które zmieniły Polskę

Zatajone tożsamości. Fałszywe nazwiska, które zmieniły Polskę

Steve Harvey (Igice Cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP545

Steve Harvey (Igice Cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP545

100 Пилотов Борются За Частный Самолёт

100 Пилотов Борются За Частный Самолёт

Tusk: „NFZ nie jest bankrutem”. Tymczasem szpitale zamykają oddziały, a limity wracają.

Tusk: „NFZ nie jest bankrutem”. Tymczasem szpitale zamykają oddziały, a limity wracają.

T. B. Joshua - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP179

T. B. Joshua - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP179

Niesamowita moc silnika napędzającego największe statki świata

Niesamowita moc silnika napędzającego największe statki świata

DLACZEGO WETUJE, TUSK, SIKORSKI, ŻUREK I PROCESY

DLACZEGO WETUJE, TUSK, SIKORSKI, ŻUREK I PROCESY

Donnie Yen - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP142

Donnie Yen - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP142

🗣️MunibaMazari:“Don’t Die Before Your Death!“(ENGLISH SUBTITLES) #ironlady #inspiration #viral

🗣️MunibaMazari:“Don’t Die Before Your Death!“(ENGLISH SUBTITLES) #ironlady #inspiration #viral

Super Manager - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP238

Super Manager - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP238

Amakuru Yihutirwa ya BBC Gahuzamiryango 05/12/2025 l AMAKURU YIHUTIRWA Uyumunsi

Amakuru Yihutirwa ya BBC Gahuzamiryango 05/12/2025 l AMAKURU YIHUTIRWA Uyumunsi

Urashaka Gutera Imbere? Dore ibintu byagufasha gutera Imbere

Urashaka Gutera Imbere? Dore ibintu byagufasha gutera Imbere

Andrew Carnegie - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP136

Andrew Carnegie - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP136

Kabir Das - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP408

Kabir Das - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP408

Barack Obama - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP108

Barack Obama - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP108

TUSK W PANICE? ZIEMKIEWICZ I ŚWIETLIK KOMENTUJĄ

TUSK W PANICE? ZIEMKIEWICZ I ŚWIETLIK KOMENTUJĄ

© 2025 dtub. Все права защищены.



  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности



Контакты для правообладателей: [email protected]