Ngwino Roho Mutagatifu | Padiri Balthazar Ntivuguruzwa - Catholique Rwanda
Автор: YEZU AKUZWE
Загружено: 2021-05-22
Просмотров: 2446
Natumare rero ubwoba imbere y’ibidukura umutima byose mu rugamba turwana tugana ijuru. Nadukize ipfunwe duterwa rimwe na rimwe no kuba aba-Kristu. Naduhe ubutwari bwo kubera Kristu abahamya muri iyi si ya none igenda itera Imana umugongo.
Byongeye kandi, nk’uko Mutagatifu Bonaventura abivuga, Roho w’Imana aza aho akunzwe, aho atumiwe n’aho ategerejwe. Tumukunde rero. Tumutumire. Tumuhamagare mu isengesho ryacu rya buri munsi. Tumutegereze. Yiteguye gutaha iwacu.
Ngwino Roho Mutagatifu. Tumanukireho. Twiteguye kukwakira kugira ngo uduturemo, utubesheho, udukoreremo, utumurikire, utuyobore kandi udutagatifuze. Amen.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Diyosezi Kabgayi
https://yezu-akuzwe.org/inyigisho/ngw...
#Pentekosti
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: