Prophet Muhammad - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP65
Автор: DASH DASH TV
Загружено: 2020-02-21
Просмотров: 13803
Muhammad wabayeho hagati ya 570 AD na 632 AD. Ni intumwa y’Imana ikomoka mubarabu, akaba azwi cyane nk’intumwa ya Nyuma Imana yohereje ku isi muri Islam. Ni umwe mubantu bavugwa cyane, bingirakamaro mumateka y’isi.
Islam ni imwe mu madini akomeye ku isi, haba ku mubare w'abayoboke baryo n'abariyoboka.
Nta n'uwakwirengagiza ko ariryo dini rifite igitabo rigenderaho kimaze imyaka hafi 1400 nta mpinduka irakigeraho.
Kubw'uko abenshi mu Banyarwanda bavukiye bakanarererwa mu yandi madini cyane cyane ubukirisitu, usanga nta kintu bazi nagikeya ku muntu wazanye iyi dini ku isi.
Ahagana mu mwaka wa 570 nyuma y'ivuka rya Yezu Kristo, nibwo havutse uwari kuzaba umuhanuzi Muhammad. Yavukiye mu bwoko bwari bukomeye mu gihugu cya Maka bw'Abakurayishi (Quraish).
Maka (Mecca, Mecque) ni umugi uri mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Arabia Saoudite. Muri ibyo bihe wafatwaga nk'igihugu cyigenga.
Kuva mu myaka ibihumbi yabanjirije ivuka rya Yezu, wari umugi abantu batandukanye bo hirya no hino ku isi bakoreragamo ingendo z'iyobokamana ku nzu yubatswe na Abraham. Iyi nzu ubu yabaye iy'idini ya Islam by'umwihariko.
Ise ubyara Muhammad yitwaga Abd Allah mwene Abd al-Muttalib. Yapfuye Muhammad ataravuka. Nyina yitwaga Aminah; nawe yapfuye Muhammad afite imyaka 6 gusa, niko kujya kurererwa kwa sekuru. Abd al Muttalib yari umuyobozi w'umuryango wa bene Hashim, bo mu bwoko twavuze haruguru.
Ntihashize igihe kinini, umusaza Abd al Muttalib yitaba Imana, Muhammad ajya kurererwa kwa se wabo witwaga Abu Talib.
Nkuko byari umuco muri icyo gihe, yaje koherezwa mu butayu kure y'umuryango we , arererwa muri umwe mu miryango yo mu bwoko bw'aba Bedouin. N'ubwo bwose ubuzima bwaho butari bworoshye, yakunze umuco wabo, cyane cyane ururimi bavugaga icyo gihe.
Mu mabyiruka ye, Muhammad yakuze ari umuntu w'umunyakuri cyane ku buryo abantu bamuhimbye izina tugenekereje mu kinyarwanda rivuga UMWIZERWA.
Abenshi bamurahiriragaho (baramwirahiraga).
Baranamwiyambazaga mu makimbirane anyuranye, hatitawe ku myaka ye mike yari yifitiye.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: