Uwiteka Imana By Elayo Choir ADEPR Sumba
Автор: Elayo Choir ADEPR Sumba
Загружено: 2023-05-26
Просмотров: 16024
Uwiteka Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bayo
Iti mu minsi y'imperuka nzasuka Umwuka wanjye ku bantu banjye
Iryo rizaba ari isezerano rikomeye nzagirana nabo
Nzaha abana babo umugisha ndetse n'abazabakomokaho bose
Abahungu babo n'abakobwa babo bazahanura
Abakambwe bazarota, n'abasore nabo bazerekwa
Uwishwe n'inyota nzamusukira ku mazi anywe
Nzagura amasoko nzatembesha imigezi mu butaka bwumye
Ku munsi wa Pentekote Umwuka Wera yamanukiye intumwa
Kuko Imana itabeshya ibyo yavuze byose irabisohoza
Haje umuriri mwinshi uvuye mu ijuru urabatungura
Bose bavuga izindi ndimi nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga
Abagabo b'i Yudaya babibonye bose barashoberwa
Bati tugire dute ngo natwe duhabwe ku Mwuka Wera,
Petero arababwira ari mwihane ibyaha byanyu mubabarirwe
Mubone guhabwa iyi mpano nziza y'Umwuka Wera
Mu gihe cya none Uwiteka Imana yacu ntiyivuguruza
Iracyasuka Umwuka wayo Wera ku bantu bayiringiye
Impano z'uwo Mwuka yaraziducuncumuriye cyane
Ngo zubake Itorero zirigeze ku rugero rukwiriye
Bamwe bahawe guhanura, abandi bahawe kuvuga ubutumwa
Bamwe bavuga indimi abandi bahawe kuzisobanura,
Yamuduhayeho ingwate ngo atuyobore mu kuri kose
Niwe utwemeza by'ukuri ko turi abana b'Imana
Written By Elayo Choir
Location: Ubumwe Center
Costume: Asnatha
Stage Set: Ange Michael
Audio Producer: Hyacinthe
Video Producer: The HIT Ent
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: