30/8/25 IBIGANIRO BIKOMEJE MURI RDC NTA MUSARURO. HAGOMBA UNDI MUVUNO, TUGIYE KUBIREBA.
Автор: Radio Urumuri
Загружено: 2025-08-31
Просмотров: 316
30/8/2025 KURI RADIO URUMURI NO KURI BWAKEYE TV
Uyu munsi mu kiganiro turaza kwibaza niba gukomeza ibiganiro, aho byabera hose niba bifitiye akamaro igihug kiri mu ntambara cyashyizwemo n'ikindi , cyangwa n'itsinda ry'ibisumizi bikoresha imbaraga ngo bifatire ubutegetsi?
Mu byo tubona mu biganiro bireba Kongo na M23, abantu barabona ko u Rwanda rutava ku izima, bakaba bibaza niba hari igihe ibi bizageza ku mahoro y'abanyekongo.
Turaza kwerekana ko ibiganiro nta kindi kiba kibigize, atari ukwirengagiza Itegeko Nshinga rya buri gihugu, no gushaka gukingira ikibaba ababa bashoje intambara, kugira ngo badahanirwa ibyaha bakoze; ahubwo bahembwe imyanya mu butegetsi.
Mbere y'iyi ngingo turaba twarebye ikibazo kivugwa muri Mozambike cyo guhatira abanyarwanda kwiyandikisha muri Diasipora ya Kigali, kimwe n'uko tuza kureba icyo Ambasaderi Karega Vincent agiye kumara muri Alijeriya.
Ntiturangiza tutavuze ku makimbirane avugwa mu Muryango w'Uburayi, harimo no kuvugwa na ruswa.
Iyi gahunda iteganyijwe kunyura kuri Radio Urumuri no kuri Bwakeye tv, ibyuma nibidukundira, irahanyura icyarimwe. Bidashobotse kandi abo kuri Bwakeye tv baraza kubona ikiganiro byicumyeho.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: