KARASIRA AIMABLE - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP144
Автор: DASH DASH TV
Загружено: 2020-06-21
Просмотров: 157586
Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Uzaramba Karasira Aimable, azwi mu muziki nka Professor Nigga niryo zina yakoresheje ubwo yinjiraga muruhando rwa muzika, nubwo adakunda kuvuga umwaka yavutsemo, amakuru mfite ni uko yavutse mu mwaka 1977, biramutse aribyo yaba afite imyaka 43.
Yavukiye ahantu hitwa i Rwaniro, Muri Huye, aho bita i Mwendo, mu mudugudu wa Rugerero, ariko yahamaze igihe gito kuko we n'umuryango we bahise bimukira i Kigali.
Amashuri abanza yayize kuri EPA, ayisumbuye ayakomereza muri Seminali y'i Ndera, nyuma aza gukomereza muri Lyce de Kigali ari naho yasoreje amashuri yisumbuye, Yaje gusoza na Kaminuza ubu akaba ari umukozi wa Leta, aho ari umwarimu mu ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda.
Avuga ko abayeho nka Nyakamwe, kuko umuryango we wose witabye Imana agasigarana na Murumuna we umwe nawe ufite ikibazo.
Uyu mugabo yaje mu muziki, ashaka umuryango, no kwimara agahinda, ndetse no kugaragaza ibimurwaniramo imbere.
Muri 2010 nibwo yinjiye mu muziki nyuma y'ibihuha byamuvugwagaho, aza mu muziki agamije kubuza abantu kumwitiranya, yaje mu muziki ameze nk'uri guteza ubwega ngo abantu bareke kumuvuga uko atari.
Indirimbo yambere yakoze nubundi yayise "Mureke kunyitiranya".

Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: