AMATANGAZO 2 ishyaka CDR ryasohoye mu 1993 ribeshyera FPR Inkotanyi
Автор: Intsinzi TV
Загружено: 2022-04-09
Просмотров: 16136
ITEGURWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KUVA MU 1991 KUGEZA MU 1994 PART THREE
Iki kiganiro ngiye kubagezaho ni igice cya Gatatu ku ruhererekane rw’Ibiganiro Bitanu Bigaruka kuri bimwe mu bikorwa byaranze Itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu mwaka wa 1991 kugeza mu 1994 ubwo yashyirwaga mu Bikorwa. mu gutegura iki kiganiro nifashishije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ingabo z’u Rwanda zakoze urutonde rw’Abatutsi n’Abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu hose
Tariki ya 2 Gashyantare 1993, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas , yandikiye Minisitiri w’ingabo, James Gasana wo mu ishyaka MRND rya Perezida, ibaruwa yo kwirinda hashingiwe ku ngamba zafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo zohererejwe amashami yose zisaba ko hatangwa urutonde rw’«ibyitso» byose bya FPR. Iyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwavugaga ibyitso bya FPR, bwabaga bushaka kuvuga mbere na mbere Abatutsi bose cyangwa se na none Abahutu bose batari bashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kubw’ibyo rero, izi ngamba zari zigamije gushishikariza ingabo gukora urutonde rw’Abatutsi n’Abahutu batavuga rumwe na Leta kugira ngo bazabatsembe igihe nikigera. Mu ibaruwa ye, Minisitiri w’Intebe yasabaga Minisitiri w’ingabo guhagarika icyo yise «umuhigo kubapfumu» agategeka ko intonde zose zari zaramaze gukorwa afatwa zigashyikirizwa Minisiteri y’ubutabera kugira ngo ingamba zikwiriye zifatwe. Igisirikare ntacyo cyigeze gikora kuri ubwo busabe bwa Minisitiri w’Intebe ahubwo cyakomeje gukora urutonde rw’Abatutsi n’Abahutu batavuga rumwe na Leta kugira ngo bazabice.
Impuguke mpuzamahanga zahamagariye amahanga gufungura amaso ku mugambi wa Jenoside
Ku matariki ya 07-21 Mutarama 1993, itsinda ry’impuguke mpuzamahanga ryari rigizwe na Jean Carbonare (France) wari umukuru waryo, Dr Philippe Dahinden (Ubusuwisi), Prof. René Degni-Segui (Côte d’Ivoire), Me Eric Gillet (Ububiligi),Dr Alison Des Forges (USA), Dr Pol Dodinval (Belgique), Rein Odink
(Ubuholandi), Halidou Ouedraogo(Burkina Faso), André Paradis (Canada) na Prof. William Schabas (Canada) ryakoze iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bwahakorerwaga.
Umukuru w’iryo tsinda, Jean Carbonare, ageze mu Bufaransa ku wa 24/01/1993, yatumiwe kuri TV ya Leta y’icyo gihugu yitwa France2, atangaza ko mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu bahamaze bakora iperereza ku bwicanyi buhakorerwa, babonye bimwe mu byobo byatabwagamo Abatutsi bicwaga, yemeza
ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari umugambi wa Jenoside wo kumaraho Abatutsi, ko kandi abawufitemo uruhare ari abategetsi bo ku rwego rwo hejuru, barangajwe imbere na Perezida Habyarimana ubwe n’umugore we Agata Kanziga.
Carbonare yabaye uwa mbere wagaragaje ko Jenoside yatangiye gukorwa mu Rwanda abivuga muri aya magambo: « Icyatubabaje cyane mu Rwanda, ni ikigero ubwicanyi bukorwamo n’uburyo bwateguwe kandi bukanayoborwa […] Twavuze ku byo guhanaguraho ubwoko, Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu […]Turatinda cyane kuri aya magambo ».« Igihugu cyacu, gifasha mu buryo bwa gisirikare n’ubw’amafaranga buriya butegetsi, gifite inshingano […] Igihugu cyacu, kiramutse kibishatse, gishobora guhindura ibintu ».« Ndabishimangira cyane : ni inshingano zacu, nitwe bireba ! Namwe ariko, bwana Masure,
mushobora kugira icyo mukora, mugomba kugira icyo mukora…., kugira ngo ibi bintu bihinduke, kubera ko dushobora kubihindura
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: