Umusanzu w'umugabo (+lyrics) - John Bebwa - Rwanda
Автор: Murage Mwiza
Загружено: 2020-02-27
Просмотров: 431788
Iyi ndilimbo ya John Bebwa, hali abayita 'umusanzu w'umugabo' aliko hakaba n'abo numvise bayita 'intambwe y'abagabo". Abazi izina ryayo neza tubaye dushimye ko bazakosora... nk'uko bisanzwe. Murakoze.
Twibukiranye ko Bebwa yahimbye n'izindi, twavuga nk' "Abagabo b'imitwe (Imitwe)" • Abagabo b'imitwe (+lyrics) - John Bebwa - ... , "Manyinya" • Manyinya (+lyrics) - John Bebwa - Rwanda , Nyagasani jya umbabarira,...
Lyrics:
=====
Vuga numve ntikivugwa
KOra ndore ntigikora
Dore ibyacu twikorera
Ni yo ntambwe y'abagabo.
Dore ibyacu twikoreye
Ni yo ntambwe y'urugero.
Umusanzu w'umugabo
Ni yo ntambwe y'urugero
Mu ruhame rw'abagabo
Jya uba inkongi y'umuliro.
Umusanzu w'umugabo
Ni yo ntambwe y'urugero
Mu ruhame rw'abagabo
Jya uba inkongi y'umuliro.
Hali abajya baduseka
Bagakeka (ko) twabireka
Gukaranga si ukureka
Uburyohe si ukuneka.
Hali abajya baduseka
Bagakeka (ko) twabireka
Gukaranga si ukureka
Uburyohe si ukuneka.
Amatiku n'urugomo
Imipanga n'imihoro
Inkota n'imiriro
Si yo soko y'amahoro.
Amatiku n'urugomo
Imipanga n'imihoro
Inkota n'imiriro
Si yo soko y'amahoro.
Ibyo byose uwabireka
Agakora akiyereka
Yajya asanga ibimirika
Yajya atamba akimurika.
Vuga numve ntikivugwa
KOra ndore ntigikora
Dore ibyacu twikorera
Ni yo ntambwe y'abagabo.
Vuga numve ntikivugwa
KOra ndore ntigikora
Dore ibyacu twikorera
Ni yo ntambwe y'abagabo.
Umusanzu w'umugabo
Ni yo ntambwe y'urugero
Mu ruhame rw'abagabo
Jya uba inkongi y'umuliro.
Hali abajya baduseka
Bagakeka (ko) twabireka
Gukaranga si ukureka
Uburyohe si ukuneka.
Amatiku n'urugomo
Imipanga n'imihoro
Inkota n'imiliro
Si yo soko y'amahoro.
Si yo soko y'amahoro.
Si yo soko y'amahoro.
Ibyo byose uwabireka
Agakora akiyereka
Yajya asanga ibimirika
Yajya atamba akimurika.
Yajya atamba akimurika.
Yajya atamba akimurika.
(Umusanzu w'umugabo ~ John Bebwa, Rwanda)
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: