PEREZIDA KAGAME AVUZE KU BANA BE MURI RDF N'ABAZI KO ANGE AZAMUSIMBURA| KURI NDUHUNGIREHE BARASETSE😁
Автор: ISIMBI TV
Загружено: 2025-11-09
Просмотров: 294338
Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b’abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yaganirizaga abayobozi n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda ku wa 3 Ukwakira 2025 nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko yifuzaga ko abahungu be bose uko ari batatu baba abasirikare ariko umukuru arabyanga.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: