MBEGA IGITAMBO CY’AMARASO Y’UMUKIZA
Автор: Bro. Dr. E. N.
Загружено: 2024-03-17
Просмотров: 746
MBEGA IGITAMBO CY’AMARASO Y’UMUKIZA (KMC)
1. Mbega igitambo cy’ amaraso Y’ Umukiza,
Wapfuy’ ari njy’ azira! Yambambiwe ku musaraba,
Abitewe n’ ukw’ ankunda cyane,
N’ urukundo rutangaje Mwami wanjye,
Kugira ngo wemere kubabara no kumfira.
Gusubiramo:
S.:
Urukundo ruhebuje,
Nirwo rwamuteye kumfira,
Mbeg' urukundo rutangaje,
Ngo ruratum' ancungura!
A. , T. na B.:
Urukundo ruhebuje,
Nirworwamute' kumfira,
Mbeg' uruku' rutangaje,
Ngo ruratum' ancungura!
2. Yasiz’ intebe y’ ubwaml ya Se,
Yemera kunyitangira ngo nkire,
Nari mbuz’ epfo na ruguru,
Imbabazi ze zirangoboka,
Maz’ Urukundo rwe runter’ umunezero,
Mperako mererwa neza mu mutima wanjye.
3. Nari maz’ igihe kirekire,
Mboshywe n’ umwijima w’ ibyaha byanjye,
Maze kumeny’ ineza yawe,
Ngukurikira mfit’ ibyishimo,
Kuko nari mbohowe ingoyi z’ ibyaha,
Mperako ndahaguruka, Ndagukurikira,
4. Nta teka ncirwaho kuko ndi muri Yesu,
Naw’ akab’ ari muri jye,
Niwe nkesha kubaho kwanjye,
Nkeger’ intebe ye ntacyo ntinya,
Nkambikw’ ikamba mbikesha uwancunguye,
Ntabwo nzahwema kumusingiz’ iteka ryose.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: