Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Minisitiri NIYITEGEKA ELIEZEL wajombye igisongo mu gitsina cy'Umubyeyi muri Jenoside ni muntu ki?

Автор: Intsinzi TV

Загружено: 2022-06-07

Просмотров: 90429

Описание:

NIYITEGEKA ELIEZEL: UMUMINISITIRI W’INTERAHAMWE
KURUSHA ABANDI
Ngiye Kukubwira uwitwa NIYITEGEKA ELIEZEL .Uyu Yari
Minisitiri Muri Guverinoma y’abatabazi yateguye Ikanashyira mu
bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
mu 1994.ariko Uyu yashebeje umwambaro n’ISURA
y’abaminisitiri mu ISI.Ubundi aba baba ari Abantu biyubashye
ndetse bafasha abantu gukemura Ibibazo bakabaho neza ariko
Uyu we yatandukanye nibyo ahubwo ahinduka interahamkwe
ruharwa yamaze abatutsi muri Perefegitura ya KIBUYE Aho
yavukaga.Uyu NIYITEGEKA Eliezel yagiye mu bitero byo guhiga
no kwica abatutsi ndetse Ubwe arabiyobora.NIYITEKA Eliezel
Yafashe Ku ngufu abagore babatutsikazi.NIYITEGEKA Yakoze
amabi menshi amateka yasigaranye Kuburyo Yabaye umwihariko
cyane Kuko nubwo nabandi ba minisitiri muri guverinoma
y’abatabazi bagize Uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ariko
NIYITEGEKA we Yabishyize Kuyindi Intera.rero uyu mugabo
wamaze abatutsi babanyakibuye ni muntu ki?reka tuvuge Uyu
mwicanyi ruharwa wamaze abatutsi n’ibikorwa bye
by’ubunyamasawa amateka akaba yarabisigaranye kandi akaba
adateze kubyibagirwa. Iyi ni Intsinzi TV.Iki kiganiro ugiye
gukurikirana wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye Ugiye
kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.

NIYITEGEKA Eliezer yagize uruhare runini mu ishyirwa mu
bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya
Kibuye ku kigero kiri Hejuru . Zimwe Mu Nyandiko zashyizwe
ahagaragara n’icyahoze ari komisiyo yo Kurwanya CNLG
Zigaragagazako Ubundi Eliézer Niyitegeka yavutse ku ya 12
Werurwe mu 1952,ubwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
yarafite Imyaka 42.Uyu Niyitegeka Eliezel akaba akomoka mu
Murenge wa Gitabura, hahoze ari muri Komini ya Gisovu,
Perefegitura ya Kibuye mu Rwanda. Uyu yahoze ari
umunyamakuru kuri Radio Rwanda aho yakoze Nyuma yo kuva
kwiga Muri Romania ,uyu rero yagizwe Minisitiri
w’itangazamakuru muri Guverinoma y’abicanyi yiyise iyabatabazi
yateguye Ikanashyira mu Bikorwa umugambi wa Jenoside
yakorewe abatutsi mu Bice bitandukanye by’igihugu .Iyi
Guverinoma yarahiye ku ya 9 Mata 1994.

Uyu NIYITEGEKA Eliezel yari Umunyamuryango wa "MDR" akaba
yari Perezida wayo muri Perefegitura ya Kibuye kuva mu 1991
kugeza 1994,kandi Niyitegeka yarumwe mu bagize biro politiki ya
MDR ku rwego rw’igihugu.ariko akaba yaragiye mu gice cya MDR
Power yafatanyije na MRND Na CDR gutsemba Abatutsi bikaba ari
nabyo byatumye agira amahirwe yo kwinjira muri Guverinoma
y’abatabazi kuko Nyine yemeranyaga n’ingengabitekrezo ya
Jenoside Ishingiye Kuri Hutu Power yo gutsemba abatutsi bose
Kugeza bamazweho burundu.

Uyu rero akigirwa Minisitiri amaze no kurahira Nyuma y’Umunsi
umwe Ku Itariki ya 10 Mata 1994, uyu Niyitegeka Eliezer yaje i
Gisovu ari mu modoka ya Hilux y’umweru yari itwaye abasirikare
batatu kandi ipakiye imbunda nyinshi. Izo mbunda zahawe
abicanyi bazikoresheje mu kugaba ibitero byajyaga kwica
Abatutsi.Tariki ya 16 Mata 1994, Niyitegeka Eliezer yaje i Mubuga
avugira imbere y’Interahamwe nyinshi ko yamenye ko hari
Abatutsi bihishe mw’ishuri no mu kiriziya i Mubuga kandi ko
ashaka kubagabaho igitero. Nyuma yatoranyije abajandarume
benshi bitwaje imbunda na za grenade bahise bagaba igitero kuri
aboBatutsi. Abo bicanyi baciye umwobo mu gisenge cya kiriziya
bateramo za grenade.Nyuma y’icyo gitero, Niyitegeka yashimiye
abicanyi abemerera kubahemba akababagurira inzoga ariko ari
uko bakomeje kwica Abatutsi mu bindi bice.

Nyuma Yo gukora Ubwo bwicanyi na none Niyitegeka Eliezer
yakomeje kuyobora Ubwicanyi aho yishe Abatutsi benshi bari
barahungiye ku musozi wa Kizenga, hagati yo ku wa 17 no ku wa
30 Mata 1994

Aba batutsi Bari Hagati y’Abatutsi 5,000 na 10,000, barimo

Minisitiri NIYITEGEKA  ELIEZEL wajombye igisongo mu gitsina cy'Umubyeyi muri Jenoside ni muntu ki?

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

Ubuhamya bwa Kayitare Leon Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare

Ubuhamya bwa Kayitare Leon Pierre warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare

M23 NA LETA Y'UBURUNDI BARI KURASANIRA MU MISOZI YA KAMANYORA

M23 NA LETA Y'UBURUNDI BARI KURASANIRA MU MISOZI YA KAMANYORA

Inzu Ya Eliezer Niyitegeka Wamaze Abatutsi Bo Ku Kibuye Iri Hafi Guhirima

Inzu Ya Eliezer Niyitegeka Wamaze Abatutsi Bo Ku Kibuye Iri Hafi Guhirima

Mukangamije YATAMAJE umugororwa wasambanyije abakecuru muri Jenoside akaba atabisabira imbabazi

Mukangamije YATAMAJE umugororwa wasambanyije abakecuru muri Jenoside akaba atabisabira imbabazi

VIDEO utazi cg utibuka, Kambanda na Nyiramasuhuko ni bantu ki?

VIDEO utazi cg utibuka, Kambanda na Nyiramasuhuko ni bantu ki?

Amateka y'u Rwanda atubuza ubwisanzure|| Twakuyeho kuvuga amoko haza andi mabi||Sinabubariraga

Amateka y'u Rwanda atubuza ubwisanzure|| Twakuyeho kuvuga amoko haza andi mabi||Sinabubariraga

UBWICANYI BW'INYARUBUYE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BURENZE UKWEMERA

UBWICANYI BW'INYARUBUYE MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI BURENZE UKWEMERA

VIDEO utazi  ya Dr. MUGESERA avuga ngo u Rwanda ni ruto

VIDEO utazi ya Dr. MUGESERA avuga ngo u Rwanda ni ruto

31/12/1993, Ministre Agatha Uwiringiyimana ahatwa ibibazo n'abanyamakuru ba KANGURA, ORINFOR, etc.

31/12/1993, Ministre Agatha Uwiringiyimana ahatwa ibibazo n'abanyamakuru ba KANGURA, ORINFOR, etc.

Mwamini Espérance yaturitse ararira || Umutima umenetse, uruhare muri Jenoside

Mwamini Espérance yaturitse ararira || Umutima umenetse, uruhare muri Jenoside

Col Lizinde arasubiza ati:

Col Lizinde arasubiza ati: "General bose bishwe" Yavugaga Abategetsi bose bategekanye na KAYIBANGA

MURAMBI: Ubuhamya bwa MUTANGANA Simoni mu Mugoroba wo KWIBUKA30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI Mu 1994

MURAMBI: Ubuhamya bwa MUTANGANA Simoni mu Mugoroba wo KWIBUKA30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI Mu 1994

UBUHAMYA BWA NSHIZIRUNGU VICENT//INZIRA ISHARIRIYE YANYUZEMO MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

UBUHAMYA BWA NSHIZIRUNGU VICENT//INZIRA ISHARIRIYE YANYUZEMO MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

Abatutsi ntibishwe n'Abahutu/Uwizeyimana Innocent arasobanura ibaruwa yandikiye Abanyarwanda.Igice 2

Abatutsi ntibishwe n'Abahutu/Uwizeyimana Innocent arasobanura ibaruwa yandikiye Abanyarwanda.Igice 2

"Nigize ikigomeke mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ku Kibuye" Uzzias Nzambayire

UKO UMUGABO WANJYE COLONEL RUHINDA BAMWICIYE MURI FDLR🔥NAVUYE I GOMA BAVUGA KO U RWANDA RWANSHIMUSE

UKO UMUGABO WANJYE COLONEL RUHINDA BAMWICIYE MURI FDLR🔥NAVUYE I GOMA BAVUGA KO U RWANDA RWANSHIMUSE

VIDEO ngufi ya Col Anatole wishe Abatutsi benshi

VIDEO ngufi ya Col Anatole wishe Abatutsi benshi

RUSIZI : Ubuhamya bwa MUKAMURENZI Donatha mu KWIBUKA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

RUSIZI : Ubuhamya bwa MUKAMURENZI Donatha mu KWIBUKA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994

24 февраля. Как начиналась война в Украине. Поминутная реконструкция #минутавминуту

24 февраля. Как начиналась война в Украине. Поминутная реконструкция #минутавминуту

NATANZE INAMA ZEGUJE PEREZIDA BIZIMUNGU || WE NA P. KAGAME NABANDIKIRAGA IMBWIRWARUHAME - NTARUGERA

NATANZE INAMA ZEGUJE PEREZIDA BIZIMUNGU || WE NA P. KAGAME NABANDIKIRAGA IMBWIRWARUHAME - NTARUGERA

© 2025 dtub. Все права защищены.

  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности

Контакты для правообладателей: [email protected]