Uburozi-umuti-Farumakiya (Pharmakeia) By Pr IVOR Myers
Автор: IMPANDA Y' IMPERUKA - ENDMOST BUGLE MINISTRY
Загружено: 2022-09-16
Просмотров: 3256
Igitero Satani yagabye ku bwoko bw'Imana, kigendereye gukuraho amategeko y'Imana n'Umwuka w'ubuhanuzi.
Tubona kandi ko Satani mu kwigarurira amahanga yose, azakoresha uburozi.
Ibyahishuwe 18:23
[23]Umucyo w'itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry'umukwe n'iry'umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n'uburozi bwawe.
Ijambo ry'ikigiriki ryakoreshejwe muri iri somo, kuri iri jambo uburozi, ni "φᾰρμᾰκείᾱς" Pharmakeia (Farumakiya), ari ho mu cyongereza havamo ijambo Pharmacy, mu Kinyarwanda bikaba ubuvuzi cyangwa umuti.
Bibiliya igaragaza ko amahanga yose azayobywa na Pharmakeia. Muri iki kigisho turareba uburyo isi yose igiye kuyobywa n'ubwo burozi.
Si ibyo Satani gusa akora, kuko akoresha ibintu bitangaje cyangwa biteye amatsiko, akanakoresha ibimenyetso byitirirwa ubuhanuzi akayobya n'intore ari bo basigaye.
Matayo 24:24
[24]Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.
Hari akaga gakomeye gaterwa no kutigira Ijambo ry'Imana ku isoko nyakuri. Nako turakareba.
Rero turiga ikizayobya amahanga yose, bikarangira kinayobeje abiyita ubwoko bw'Imana, bikarangira bakiriye ikimenyetso cy'inyamaswa kandi barakigishaga.
Pharmakeia. Nkurarikiye kwiga iki kigisho, gikwiranye n'igihe itorero rigezemo.
Imana ibane nawe.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: