Ibyo Perezida Habyarimana yemereye i Dar es Salaam bishobora kuba byaramukozeho
Автор: Intsinzi TV
Загружено: 6 апр. 2025 г.
Просмотров: 4 498 просмотров
Perezida Habyarimana yapfuye avuye mu Nama I Dar Salama muri Tanzaniya ntabwo yari avuye Arusha. Abantu bahora bibaza bati ese ubundi iyi nama yari arimo yari yahuriyemo n’abo ku ruhande rwa FPR Inkotanyi ko byari mu gihe amasezerano ya Arusha yaragitegerejwe gushyirwa mu Bikorwa ? Ese ubundi ko Perezida Habyarimana yarashwe atashye inama yarangiye, ubundi muri iyo nama hari havuzwe iki ? Ibyavugiwemo se Perezida Habyarimana yari yabyemeye ? Nkivuga ibi, reka ndambure urupapuro rw’Ikinyamakuru IGIHE.COM nkubwire inkuru banditse mu myaka 2 ishize bakayiha umutwe ugira uti : « IBYO PEREZIDA HABYARIMANA YEMEREYE I DAR ES SALAAM BISHOBORA KUBA BYARAMUKOZEHO”
Imyaka ibaye myinshi hakiri ugushidikanye n’urujijo ku iraswa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda, ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994 ubwo yari avuye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania.
Habyarimana yarashwe ari kumwe na Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi n’itsinda ry’abandi bayobozi batandukanye bari bajyanye.
I Dar es Salaam, abo bayobozi bajyanywe n’ibibazo bitandukanye byarebaga umutekano w’akarere, harimo n’amasezerano ya Arusha yari amaze amezi umunani asinywe hagati y’ubutegetsi bwa Habyarimana na FPR Inkotanyi yaharaniraga gutaha kw’impunzi z’abanyarwanda bari mu mahanga n’ishyirwaho ry’ubutegetsi budaheza, butavangura, mu Rwanda.
Habyarimana yagiye i Dar es Salaam yaranze kubahiriza ibiri mu masezerano, ni ukuvuga kurahiza Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko bihuriweho, kuko hari bimwe mu byo atemeraga we n’abandi bo mu mashyaka y’abahezanguni nka CDR, yari yarimwe umwanya mu masezerano ya Arusha.
CDR ni ishyaka ryashinzwe mu 1992, bigizwemo uruhare n’ibikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana bitari bishyigikiye imishyikirano iyo ariyo yose yo kuganira hagati ya Leta na FPR.
Abashinze iryo shyaka bavugaga ko MRND ya Habyarimana ibigendamo gahoro, igashaka kuruma ihuha ku kibazo cyo kwemerera Abatutsi uburenganzira mu gihugu kandi ntabwo bakwiriye.
Mu masezerano ya Arusha, ntaho CDR yari yemerewe umwanya haba mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, nyamara tariki 29 Werurwe 1994, Perezida Habyarimana yarayiwemereye, ibintu FPR n’ibihugu by’amahanga byarwanyije.

Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: