Abagabo ntibakozwa ibyo kwifungisha burundu|| Bafite impungenge z'akabariro
Автор: IGIHE
Загружено: 2026-01-22
Просмотров: 514
Mu Rwanda abagore barenga 35.105 bifungishije burundu nka bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, aho 4.219 muri bo bifungishije mu 2024.
Ni imibare igaragara muri raporo ngarukamwaka ya NISR, ’Statistical Year Book 2025’ igaragaza ko umubare w’ababoneza urubyaro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira.
Nubwo abagore bayobotse iyi serivisi ku bwinshi, abagabo baracyaseta ibirenge. Ubu bifungishije burundu ni 4000. Kuki abagabo badashishikarira ubu buryo?
IGIHE yagerageje kuganira na bamwe mu bagabo bubatse bagaragaza ko bakigenda biguru ntege mu gusaba iyi serivisi, kubera gutinya ibirimo gupfakara bakabura urubyaro nyuma mu gihe bongeye gushaka.
Gusa umwe mu bagabo baganiriye na IGIHE wifungijishe burundu, yamaze abandi impungenge abibutsa ko mu gihe ufite abana wifuza kurera bakabaho neza, ari byiza kuba wafatanya n’umugore wawe ukaboneza urubyaro muri ubu buryo.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: