Ab'ubu (+lyrics) -
Автор: Murage Mwiza
Загружено: 2016-08-12
Просмотров: 170543
Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu shenge we! Ab'ubu shenge we!
Bana banjye,
Nimuze tuganire, mbagire inama
Nanjye njijuke, ndabona ab'ubu mudusiga
Ejo mutaziyoberwa, mukishaka mukibura!
Mukishaka mukibura!
Bana banjye, nitwa Kanyarwanda
Navukiye mu gikali, maternité zitaraza,
Ndarerwa, ndakura, mba umugabo!
Nabonye byinshi, nagenze cyane
Nabonye u Rwanda rwiyuburura,
Rufata isura rufite aya magingo!
Haje byinshi turabishima,
Haduka byinshi, biradushobera
Ni koko iby'ubu bibara ab'ubu!
Haje byinshi kandi byiza
Nka demukarasi na Repubulika
Haje byinshi bishashagirana
Imodoka nziza z'ingeli zose
Dore amagare n'amapikipiki
Dore imihanda ya ciment hose
Si amategura, si amabati
Dore amagorofa, dore ibipangu
Cyane cyane iyo mu midugudu
Dore ibidege bya rutura
Dufite robine, dufite za kano
Dufite ibigo bicunga ubuzima
Si amashuli, si amavuliro
Dufite amaradio atujijura
Dufite amasoko ya kimaranzara
Dufite amahoro muli rusange.
Aliko kandi bana banjye,
Hali ibyo tubona bikatuyobera
Abana b'ubu bapfa mu iterura
Bavuka bambaye bagateteshwa
Bakarereshwa amasukari
Bakabatoza kwirarira
Irari ryinshi bakarikurana
Haje byinshi bya nyirarureshwa
Umwana uvutse ngo yitwa Fifi
Umwali w'ubu Madamazela
Umusore mu nzira ngo ni Shefu
Umutegarugoli ngo ni Madama
Naho abasaza tuli Muzehe !
Kera abana, twe tukiri bato
Ikinyabupfura kikaturanga
Ntawivugaga mu izina
Ngo ejo atazanga gukura,
Ba data na mama twabitaga iwacu
Tukabatinya tukabakunda.
Indamukanyo zacu
zari Gira so, hobe, tugahobera cyane,
Tugatanga ikiganza, ntawe uhita ku wundi.
Ab'ubu bagenda banyaganwa
Bagenda nk'abanyagirwa, barahura bagahita
Bagasekesha amenyo, ku mutima hakinze
Ese mwo kabyara mwe abo mushoboye kurera
Ese nzabahonge iki ngo museke nk'ibibondo !
Ururimi rwari rwose
Rukavugwa na bose
Urw'ubu ni uruvange
Uruswayile n'Urufaransa
Ntawe ukimenya kwivuga.
Igitaramo cy'ubu
Kirahimbye mba mbaroga!
Kivugira kuli radio cyangwe se iyo mu mahoteli
Bakarara bakirana mu mitego ya ruzungu
Bukabakeraho banagana, bafite amabavu ku maso
N'amavunane umubiri wose!
Kera amaguru ntiyishyuzwaga
Tukajya i Save twigabye, za Kirinda, za Gitwe
Kumva Misa ya Padiri cyangwa twigabiye Sabato!
Ab'ubu mugenda mwicaye
Imodokari zibanyererana
Abanyamugisha zikabasohoza,
Ndetse n'indege ntimuzitinya!
Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu
Ab'ubu shenge we!
Ab'ubu murarya byose
Murabirira kubimara
Murabirira no mu muhanda
Mufite ishyushyu ritangaje!
Nimurye rwose mushishikare,
Mufate imbaraga mube ibirenga.
Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu,ab'ubu
Ab'ubu shenge we!
Ab'ubu shenge we!
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: