Популярное

Музыка Кино и Анимация Автомобили Животные Спорт Путешествия Игры Юмор

Интересные видео

2025 Сериалы Трейлеры Новости Как сделать Видеоуроки Diy своими руками

Топ запросов

смотреть а4 schoolboy runaway турецкий сериал смотреть мультфильмы эдисон
dTub
Скачать

Ab'ubu (+lyrics) -

Автор: Murage Mwiza

Загружено: 2016-08-12

Просмотров: 170543

Описание:

Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu shenge we! Ab'ubu shenge we!
Bana banjye,
Nimuze tuganire, mbagire inama
Nanjye njijuke, ndabona ab'ubu mudusiga
Ejo mutaziyoberwa, mukishaka mukibura!
Mukishaka mukibura!

Bana banjye, nitwa Kanyarwanda
Navukiye mu gikali, maternité zitaraza,
Ndarerwa, ndakura, mba umugabo!

Nabonye byinshi, nagenze cyane
Nabonye u Rwanda rwiyuburura,
Rufata isura rufite aya magingo!

Haje byinshi turabishima,
Haduka byinshi, biradushobera
Ni koko iby'ubu bibara ab'ubu!

Haje byinshi kandi byiza
Nka demukarasi na Repubulika
Haje byinshi bishashagirana
Imodoka nziza z'ingeli zose
Dore amagare n'amapikipiki
Dore imihanda ya ciment hose
Si amategura, si amabati
Dore amagorofa, dore ibipangu
Cyane cyane iyo mu midugudu

Dore ibidege bya rutura
Dufite robine, dufite za kano
Dufite ibigo bicunga ubuzima
Si amashuli, si amavuliro
Dufite amaradio atujijura
Dufite amasoko ya kimaranzara
Dufite amahoro muli rusange.

Aliko kandi bana banjye,
Hali ibyo tubona bikatuyobera
Abana b'ubu bapfa mu iterura
Bavuka bambaye bagateteshwa
Bakarereshwa amasukari

Bakabatoza kwirarira
Irari ryinshi bakarikurana

Haje byinshi bya nyirarureshwa
Umwana uvutse ngo yitwa Fifi
Umwali w'ubu Madamazela
Umusore mu nzira ngo ni Shefu
Umutegarugoli ngo ni Madama
Naho abasaza tuli Muzehe !

Kera abana, twe tukiri bato
Ikinyabupfura kikaturanga
Ntawivugaga mu izina
Ngo ejo atazanga gukura,
Ba data na mama twabitaga iwacu
Tukabatinya tukabakunda.

Indamukanyo zacu
zari Gira so, hobe, tugahobera cyane,
Tugatanga ikiganza, ntawe uhita ku wundi.

Ab'ubu bagenda banyaganwa
Bagenda nk'abanyagirwa, barahura bagahita
Bagasekesha amenyo, ku mutima hakinze
Ese mwo kabyara mwe abo mushoboye kurera
Ese nzabahonge iki ngo museke nk'ibibondo !

Ururimi rwari rwose
Rukavugwa na bose
Urw'ubu ni uruvange
Uruswayile n'Urufaransa
Ntawe ukimenya kwivuga.

Igitaramo cy'ubu
Kirahimbye mba mbaroga!
Kivugira kuli radio cyangwe se iyo mu mahoteli
Bakarara bakirana mu mitego ya ruzungu
Bukabakeraho banagana, bafite amabavu ku maso
N'amavunane umubiri wose!

Kera amaguru ntiyishyuzwaga
Tukajya i Save twigabye, za Kirinda, za Gitwe
Kumva Misa ya Padiri cyangwa twigabiye Sabato!

Ab'ubu mugenda mwicaye
Imodokari zibanyererana
Abanyamugisha zikabasohoza,
Ndetse n'indege ntimuzitinya!

Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu
Ab'ubu shenge we!

Ab'ubu murarya byose
Murabirira kubimara
Murabirira no mu muhanda
Mufite ishyushyu ritangaje!

Nimurye rwose mushishikare,
Mufate imbaraga mube ibirenga.

Ab'ubu, ab'ubu, ab'ubu,ab'ubu
Ab'ubu shenge we!
Ab'ubu shenge we!

Ab'ubu (+lyrics) -

Поделиться в:

Доступные форматы для скачивания:

Скачать видео mp4

  • Информация по загрузке:

Скачать аудио mp3

Похожие видео

Masabo

Masabo

IKI GICAMUNSI LE22/01/ KAMANYOLA IBIRINDIRO BYA MA€23 INDEGE ZIRAKIRASHE||NGIYO INKURU.

IKI GICAMUNSI LE22/01/ KAMANYOLA IBIRINDIRO BYA MA€23 INDEGE ZIRAKIRASHE||NGIYO INKURU.

AMASHYO Y'ISHYAMBA -Official Lyrics Video From Author-

AMASHYO Y'ISHYAMBA -Official Lyrics Video From Author- "Souvenir de l'Akagera"

Жириновский предсказал, когда завершится война в Украине —и всё идёт по его плану!

Жириновский предсказал, когда завершится война в Украине —и всё идёт по его плану!

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilations chansons avec Lyrics n°2- Différents albums

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilations chansons avec Lyrics n°2- Différents albums

Humura Rwanda

Humura Rwanda

Джем – Ab'ubu (+lyrics) - @kavukire10  - Rwanda, 1987

Джем – Ab'ubu (+lyrics) - @kavukire10 - Rwanda, 1987

NTA MWANA NKIGIRA😢ABAHUNGU BAGUYE KU RUGAMBA/UMUKOBWA WE WANYUMA APFUYE NUMVISE NANJYE MPFUYE PE!😢

NTA MWANA NKIGIRA😢ABAHUNGU BAGUYE KU RUGAMBA/UMUKOBWA WE WANYUMA APFUYE NUMVISE NANJYE MPFUYE PE!😢

IMIBOROGO MURI UVIRA: WAZALENDO BARI KWICA BAGASAHURA UMUHIZI N'UMUGENZI

IMIBOROGO MURI UVIRA: WAZALENDO BARI KWICA BAGASAHURA UMUHIZI N'UMUGENZI

KARAHANYUZE NYARWANDA EP001🇷🇼|| Indirimbo za Burakeye zakunzwe cyane kuri Radio 📻 RWANDA (1960-1990)

KARAHANYUZE NYARWANDA EP001🇷🇼|| Indirimbo za Burakeye zakunzwe cyane kuri Radio 📻 RWANDA (1960-1990)

RUNGANO-

RUNGANO- "Contemporain de Même âge"-Official Lyrics Video From Author-

IKI GITONDO LE 22|1|2026 IBINTU BYABAYE KU NDEGE Y'URWANDA, BURUNDI BYAKAZE MU CNDD FDD, TRUMP AJEMO

IKI GITONDO LE 22|1|2026 IBINTU BYABAYE KU NDEGE Y'URWANDA, BURUNDI BYAKAZE MU CNDD FDD, TRUMP AJEMO

ANDI MABANGA KU RUPFU RWA PEREZIDA HABYARIMANA

ANDI MABANGA KU RUPFU RWA PEREZIDA HABYARIMANA

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilation des 4 premiers albums publiés entre 1988 à 1993

JEAN Baptiste byumvuhore - Compilation des 4 premiers albums publiés entre 1988 à 1993

KARAHANYUZE Z'URUKUNDO ZA NKURUNZIZA

KARAHANYUZE Z'URUKUNDO ZA NKURUNZIZA

AMAKURU MASHYA 🚨  KALEMI na BARAKA TOMBE  TELEPHONE ☎️ YA MAKENGA IHINDUYE IBYINSHI MURIRIJORO OPERA

AMAKURU MASHYA 🚨 KALEMI na BARAKA TOMBE TELEPHONE ☎️ YA MAKENGA IHINDUYE IBYINSHI MURIRIJORO OPERA

Cécile Kayirebwa-Umunezero bass boosted and remixed video

Cécile Kayirebwa-Umunezero bass boosted and remixed video

SINZIGERA MPFUKAMIRA UMUTUTSI.

SINZIGERA MPFUKAMIRA UMUTUTSI.

Twirinde guhaburwa n’iby’isi (+lyrics) - Alexandre Kagambage - Rwanda

Twirinde guhaburwa n’iby’isi (+lyrics) - Alexandre Kagambage - Rwanda

Jean Baptiste Byumvuhore - Naba na mwe (Lyrics) - Extrait de l'Album III

Jean Baptiste Byumvuhore - Naba na mwe (Lyrics) - Extrait de l'Album III "Aho hantu ni he?"

© 2025 dtub. Все права защищены.

  • Контакты
  • О нас
  • Политика конфиденциальности

Контакты для правообладателей: infodtube@gmail.com