"Ntabwo Ingabire Victoire ari hejuru y’amategeko" - Umuvugizi wungirije wa Guverinoma || Mukuralinda
Автор: Kigali Today
Загружено: 2022-04-13
Просмотров: 20246
#Kwibuka28
Mu kiganiro ku “Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyakorwa mu kubirwanya’’, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi tariki ya 12 Mata 2022, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yagarutse kuri Ingabire Victoire, umunyapolitiki wafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame. Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda imufata nk’abandi baturage. “Ni umuturage nk’abandi ariko wafunguwe ku mbabazi ndetse hari n’ibyo agomba kubahiriza. Atabyubahirije, amategeko afite ibyo ateganya, yakwirengera ingaruka zabyo. Yanasubira mu buroko atabyubahirije. Ntari hejuru y’amategeko, aramutse arengereye, yakurikiranwa nk’uko undi wese yakurikiranwa.’’
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: