Zinedine Zidane - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP128
Автор: DASH DASH TV
Загружено: 2020-05-26
Просмотров: 46608
Zinedine Zidane, amazina ye yuzuye ni Zinedine Yazid Zidane, ariko benshi bakaba bakunze kumwita akazina “Zizzou” umufaransa wahoze akina umupira w’amaguru ku buryo bw’umwuga akaba yarahagaritse gukina ubu asigaye ari umutoza.
Yavutse taliki 23 Kamena 1972 afite imyaka 47 y'amavuko, akaba yarakinaga hagati yunganira ba rutahizamu.
Kuri Metero 1.85 m, ubu ni umutoza w'ikipe ya Real Madrid, Zidane afite umugore Véronique Fernández bahuye ubwo yakiniraga ikipe ya Cannes mu mwaka w’1998, bakaza kubana ndetse bakaba bafitaye abana 4 b’abahungu bose bakaba ari abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Enzo Fernández, Luca Zidane, Elyaz Zidane Fernández, Théo Zidane.
Zinedine Zidane akora ibikorwa binyuranye byo gufasha ku isi, akaba yaragiye akorana n’imiryango ishinzwe ibikorwa byo gufasha ndetse kuva mu mwaka w’2001 Zdane ni ambasaderi w’umuryango w’abibumbye mu bijyanye no gufasha abababaye hirya no hino ku isi.
Zidane afite inkomoko mu gihugu cya Algeria, ababyeyi be Smaïl and Malika bimukiye mu gihugu cy’ubufaransa ahagana mu mwaka w’1953 mbere gato y’intambara yo mu gihugu muri Algeria .
Umuryango wa Zidane umaze kugera mu gihugu cy’ubufaransa watuye mu bice bitandukanye kugeza Mu myaka ya za 60 nibwo uyu muryango waje kwimukira mu mujyi wa Marseille.
Taliki 23 Kamena 1972, nibwo Zidane yavutse, akaba ari bucura mu bana 5. Se, Smaïl yakoraga aho bahunika imyaka naho umugore we (nyina wa Zidane) akaba yarakoraga akazi ko mu rugo.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: