KUGOREKA AMATEKA NI UKOREKA IGIHUGU
Автор: Radio TV ISHAKWE
Загружено: 2025-09-16
Просмотров: 2335
Abanyarwanda ntibumvikana ku mateka yabo. Impamvu ni ukubera ko ingoma zose zigenda ziyavuruguta uko zishaka kugira ngo zerekane ko ari zo kamara. Kenshi izo ngoma kugira ngo zitsimbataze igitugu, zicamwo abaturage ibice bishingiye ku moko Hutu-Tutsi, ku turere Kiga-Nduga, ku nkomoko z'aho babaga igihe runaka, ku babaga mu gihugu n'abagitashye, ku bicanyi n'abacikacumu, ku madini n'ibindi.
Kuroga amateka ni umusingi w'ubwicanyi bwibasira ibice bimwe by'Abanyarwanda baba bahinduwe abanzi bagomba kurimburwa. Nibyo bibyara jenoside n'itsembatsemba.
Kuki Abanyarwanda bashyigikira ingoma ziroga amateka, zikica abana b'igihugu?
Muri kumwe na Jonathan MUSONERA, Eugene NDAHAYO, Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA mu kigairo cya Komisiyo Ukuri Rwanda (Rwanda Truth Commission).
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: