Kuki H.E KAGAME yarwaniye igihugu cya UGANDA, yungutse iki?
Автор: Intsinzi TV
Загружено: 2025-10-13
Просмотров: 26623
Amateka y’Intambara yo kubohora u Rwanda ni maremare cyane, wongere uti ni maremare cyane kuko yatangiye mu myaka ya kera cyane. Perezida KAGAME we na Late Gen Rwigema ni bo bombi bonyine bicaye barema Umushinga kabuhariwe wo kuzabohora u Rwanda. Bahuje umushinga ariko buri umwe yari yarakuranye u Rwanda ku Mutima, yibaza ati ni gute tuzasubira iwacu.
Mu 1978 bajya gufata umwanzuro w’uko bo babiri bagomba kwicara bakandika Umushinga bityo n’abandi bakazabaha ibitekerezo bawunoza ndetse no kuwushyira mu bikorwa, aba bagabo 2 banafashe inzira yo kujya kubohora Ubugande araiko bitegura ko ubumenyi bwa Gisirikare bazahavana bushobora kuzaba bumwe mu buryo buzabafasha gutaha no gucyura impunzi z’abanyarwanda bikozwe ku mbaraga.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: