IBIBERA M' UBUTEGETSI - THE PRINCE NICCOLO MACHIAVELLI (UBURYO WABAMO UMUYOBOZI UKOMEYE)
Автор: RedBlue JD
Загружено: 2016-12-17
Просмотров: 60740
RedBlue JD
KORA SUBSCRIBE KUGIRA NGO USOBANUKIRWA BYINSHI KUBIBERA MURI IYI SI, UMUNOTA KUMUNOTA UTARUZI. KANDA HANO: / @redbluejd
Ni IZIHE NAMA WAGIRA PREZIDA WAWE NIBA ASHOBORA KUKUMVA ? MU KIGANIRO CYO KURI KURI IKI CYUMWRU TURAGANIRA KU GITABO THE PRINCE , KU NAMA UMWANDITSI WACYO AGIIRA ABATEGETSI . NAWE TANGA IGITEKEREZO
Iyo uri umutegetsi: Buri wese ashobora kukureba akabona icyo usa nacyo ariko ni bacye cyane bashobora kumva neza icyo uricyo.
Nubabaza umuntu akwiye kubabara cyane,. …Akababara kurusha ubukana bwo kwihorera bwose yatekereza kukugiraho, …umujinya we ukaba nk’agatwenge k’igitambambuga, mu maso yawe.
Ukwiye kumva ko mu kwirinda abakubeshyabeshya bacinya inkoro bagomba no kumenya ahubwo ko nta kibazo kiri mu kukubwiza n’ukuri , nutabikora utya uzibera mu gicu cy’ikinyoma ,ushobora guhanukana nacyo ukitura hasi , munsi y’abo wategekaga.
Ukamenya ko Intare idashobora kwirinda imitego , ubu bwenge ntabwo ibuzi , kimwe nuko bigora cyane ingunzu kwirinda ibirura , aha rero ba nk’ingunzu ngo umenye aho imitego iri , ubundi ube nk’intare utere ubwoba ingunzu , byose ubifatanye .nta kibazo uzaba usigaranye.
Menya neza ko ukwiye gutinyika kurusha kugira igikundiro , gukundwa birambana n’amarangamutima aciriritse ya kimuntu , bikarangirana n’inyungu ziberenze mu gihe cyose zobonetse , ariko ubwoba no kugutinya birambana n ‘ubwoba bw’ibihano bitabarika bitanabarira ushobora gutanga , ubu bwoba buzahoraho , ibi bihoraho mu gihe cyose uhari uri, icyo uricyo. Wisaba gukundwa kora kuburyo utinyika . hagati yo gukundwa no gutinyuka amahitamo aratomooye hitamo igitinyiro ndakwinginze.
Mu buryo bw’ibanze budasaba ubuhanga buhanitse , nushaka kumenya ubwenge bw’umutegetsi runaka , biroroshye niyo utanahura nawe , uzarebe abamugaragiye.
Mu gihe ari wowe utegeka abandi , wikwitwaza ingufu kugira ngo bakumve , mugihe bishoboka banza ubashuke ubabeshye ibindi byatuma bakumva , ingufu zize nyuma kuko nazo zifite ubwiza bwazo mu gihe batakumva , ariko ibyo biza nyuma. Igikurikiyeho niba utegeka abantu wiguma mu bintu bimwe ,…ibihe birahinduka uzasigara mu byawe bishaje niba utemeye kunjyana n’ibihe bizakujyana , hindura uburyo mu gihe ibihe bihindutse . nibitagenda bitya uzasigara wenyine n’abo utegeka baguseka ahubwo, ibyo uvuga babifate nk’aho urimo ukina cg ugambiriye kubasetsa gusa , uzarakara baseke n’useka bibabaze , kuko muri mu bihe bitandukanye.
Isezerano watanze mu bihe byahise , ryari ngombwa muri icyo gihe , wiguma muri ibyo , nushaka ubihindure rya sezerano urirengeho niba kurirengaho aribyo ngombwa uyu munsi , ibyahise bibarizwa mu gatebo k’amateka uko byaba bibi cg byiza kwose , iby’ubu nibyo abo utegeka bareba si ibyari bifite agaciro icyo gihe.
Niba ubaye umutegetsi ubikesha rubanda ndakwinginze uzakore ibishoboka byose ukomeze kwemeranya nabo .biranoroshye kuko rubanda nta kindi basaba . ni ukutarenganwa nawe bahisemo …nta kindi.
-Video Upload powered by https://www.TunesToTube.com
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: