Neymar - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP291
Автор: DASH DASH TV
Загружено: 2021-02-06
Просмотров: 47001
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
Neymar da Silva Santos Júnior yavutse tariki 5 gashyantare mu 1992 akaba akinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa agakinira n'ikipe y’igihugu ya Brazil anabereye captain.
Neymar yavukiye mu gace ka Mogi das Cruzes ko mu mujyi wa sao Paulo muri Brasil avuka kuri Nadine Santos na Neymar Santos Senior izina Neymar akaba arikomora kuri se umubyara.
Impano yo guconga ruhago Neymar akaba ayikomora kuri se umubyara nawe wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu ya Brazil (samba boys).
Akiri muto Neymar yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane aho yabaga akinana n’abandi bana ku mihanda y’I Sao Paulo nyuma yo kubona ubuhanga afite Se umubyara akaba n’umuhagarariye mu mategeko yaje kumujyana mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Sao Paulo.
Muri 2003 kubera ubuhanga abatoza b’iyi kipe bamubonagamo nibwo yasinye amasezera niyi kipe ahita atangira gukina mu ikipe ya kabiri (reserve team).
Neymar yakomeje kwigaragaza cyane muri 2009 ku myaka 17 yinjizwa mu ikipe ya mbere anahita ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri uwo mwaka.
Mu myaka yakurikiyeho Neymar yakomeje kwigaragaza cyane muri 2010 ahesha Sao Paulo igikombe cya shampiyona ahita anahembwa nk’umukinnyi w’umwaka.
Mbere yuko yerekeza muri Fc Barcelona Neymar yarigaragaje bikomeye ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri amerika y’amajyepfo bituma amakipe yo ku mugabane w’iburayi atangira kumurwanira.
Tariki ya 27 Gicurasi nibwo Neymar yaguzwe n’ikipe ya Fc Barcelona imukuye muri sao Paulo gusa amafaranga yaguzwe impande zombi ziyagira ibanga ahubwo hatangazwako yasinnye amasezerano y’imyaka 5.
Guhisha amafaranga uyu musore yaguzwe byatumye ubushinjacyaha bw’i madridi bufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri esipanye batangira guperereza uburyo uyu musore yaguzwemo baza gusanga yaraguzwe akayabo ka miliyoni 71 z’amayero bituma Barcelona ifatirwa ibihano.
Akigera muri Barcelona Neymar ntiyatinze kwigaragaza nk’umukinnyi wintyoza haba mu macenga gutsinda ibitego n’ibindi bituma benshi bahamyako uyu musore ariwe wari kuzasimbura Messi mu mitima y’abakunzi ba Fc Barcelona nubwo ibihe byaje guhinduka akisanga aguzwe akayabo ka miliyoni 222 z’ama-Euro akerekeza muri Paris Saint-Germain.
Mu buzima busanzwe Neymar akaba afite umuhungu w’imyaka 4 witwa Davi Lucca da Silva Santos yabyaranye na carolina dantas kuri ubu bamaze gutandukana
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: