Ikimana Prof. Nyagahene cyahishuye icyo
Автор: Muganga RUTANGARWAMABOKO TV
Загружено: 2024-10-04
Просмотров: 4826
#Akadogo Gahire kuri mwese Benimana.
MBESE BAVUGA GUKURA UBWATSI, GUTERA UBWATSI CYANGWA HABA HARI N'UKUNDI WOWE UZI BAVUGA KANDI KUBERA IKI NDETSE BIGASOBANURA IKI MURI NYIRIZINA Y'UMUCO W'U RWANDA....?
Mu Muhango wo #GukuraUbwatsi wamuritswe na Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda n'#Injishi mu Bicumbi ku KIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO, Ikimana mu Mateka Professor NYAGAHENE cyahishuriye Benimana by'umwihariko abitabiriye uyu Muhango icyo #GukuraUbwatsi aricyo, aho biva, impamvu bavuga Gukura Ubwatsi atari uguteta ubwatsi, nk'uko benshi basigaye bashyoma kubera guta Imbonezabitekerezo (Filozofiya) y'#Umuco w'u Rwanda, anigisha neza icyo Gukura Ubwatsi bivuze, mbese Nyirizina y'uwo Muhango mu Kigisho yigishije ku Rwego rw'ibyigisho bya Kaminuza NKURU ISHINGIYE KU MUCO wa KAMA nk'uko uyu mushinga wahishuwe na Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda Muganga RUTANGARWAMABOKO ko bamaze kuwutangiza ngo Bigishe Benimana Abakama Bose bahonoke babe Ibirenga (#Ikirenga) babe abahanga nyabahanga byabasha #Guhanga KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
Muri uyu Muhango Nyagasani ImandwaNkuru y'u Rwanda Muganga RUTANGARWAMABOKO akaba yakuriwe Ubwatsi n'Inshuti n'imiryango umunani (8) yagabiye #Inka mu rwego rwo gukomeza Gusigasira UMUCO n'Umurage Ndangamuco n'Amateka by'u Rwanda KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Vunyisha mu Bicumbi kuri: 0788514177/0725520312
Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
Imana y'i Rwanda ihorana namwe yo n'#AbazimuBacuBatazima ❤️❤️❤️❤️❤️
#Nyagasani #ImandwaNkuru y'u #Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko,
#UmupfumuMukuruMuBicumbi, #Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco, Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire. Umuyobozi Mukuru w'#IkigoNyarwandaCyUbuzimaBushingiyeKuMuco: Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp1: 0788 514 177
Whatsapp2:+250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.
Доступные форматы для скачивания:
Скачать видео mp4
-
Информация по загрузке: